Aya mavugurura ateganya ko izina ry’iri torero rizahinduka, rikava ku ‘Itorero ry’Igihugu’ rikaba ‘Itorero ry’u Rwanda’.
Uretse izina, harateganywa ko inzego z’ubuyobozi muri iri Torero rishya zizahinduka, ibyo bikajyana no kuvugurura no kwagura inshingano, hibandwa cyane ku guteza imbere umuco w’ubukorerabushake mu rubyiruko ruri mu Rwanda no hanze yarwo.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, yasobanuye ko uyu mushinga ugamije gukemura ibibazo biri mu Itorero ry’Igihugu.
Yagize ati “Turashaka gushyira ingufu cyane muri gahunda z’igihugu z’ubwitange kugira ngo dukemure ibibazo bitandukanye bibangamiye umuryango nyarwanda wacu, kandi iyi ngingo isa nk’iyirengagijwe mu itegeko tugiye kuvugurura.”
Ku wa 31 Werurwe 2021, nibwo abadepite bemeje ishingiro ry’umushinga w’iri tegeko, banasaba ko izo mpinduka zarushaho kugira uruhare rugaragara mu gutoza Abanyarwanda ibijyanye n’indangagaciro z’umuco nyarwanda. Uyu mushinga ugiye guhabwa Komite izawukurikirana mu Nteko mbere y’uko utorwa ukagirwa itegeko.
Depite Emma Furaha Rubagumya yagaragaje ko ibikorwa by’Itorero bikwiye guhuzwa n’uburezi butangwa mu mashuri.
Yagize ati “Ibihugu byateye imbere bifite serivisi zitandukanye z’ubwitange n’ubukorerabushake, bifite gahunda yashyizweho yo kwigisha ibyo bikorwa byabo abana mu mashuri ku buryo abanyeshuri barangiza biteguye gutanga umusanzu ku bushake mu iterambere ry’igihugu cyabo.”
Ibikubiye mu mushinga w’itegeko
Uretse amazina, ibindi bikubiye muri uyu mushinga w’itegeko, harimo inshingano nshya z’Itorero zizibanda ku guhuza, gushyira mu bikorwa no gukurikirana gahunda z’urugerero n’iz’ubwitange mu gihugu no mu mahanga.
Hakubiyemo kandi imiterere mishya y’inzego z’imiyoborere y’itorero ry’u Rwanda, iri muri ubu buryo bukurikira.
Mu nzego z’ubuyobozi harimo ibyiciro bibiri, aribyo urwego rw’Inama Nkuru rwasimbuye icyahoze ari Urwego rw’Inama y’Abakomiseri. Uru rwego rugizwe n’abantu barindwi barimo Umuyobozi w’Inama Nkuru n’Umuyobozi w’Inama Nkuru Wungirije.
Uru kandi ni rwo rwego ruyobora itorero rugafata ibyemezo, runafite ububasha n’inshingano byo gufata ibyemezo mu byerekeye ubuyobozi, abakozi, umutungo, gutoza na gahunda zijyanye n’ubwitange n’urugerero hakurikijwe amategeko.
Urwego rwa kabiri ni Urwego Nshingwabikorwa rugizwe n’Umutoza Mukuru w’itorero, Umutoza Mukuru w’Itorero Wungirije Ushinzwe Urugerero n’Umunyamabanga Mukuru.
Izindi mpinduka zizabaho ni uko Umutoza Mukuru w’Itorero n’Umutoza Mukuru w’Itorero Wungirije Ushinzwe Urugerero, ari abakozi bahoraho bashinzwe gukurikirana imikorere y’itorero ry’u Rwanda n’amashami yaryo azashyirwa muri buri Ntara hakurikijwe ibiteganyijwe muri gahunda y’igihugu y’iterambere, izwi nka NST1.
Abagize Inama Nkuru ntibazakomeza kuba abakozi bahoraho nk’uko biteganyijwe mu ngingo ya cyenda y’Itegeko ryo kuwa 16/06/2013 rishyiraho Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, ahubwo bazagira manda hagamijwe kwirinda igongana hagati y’inshingano z’abakomiseri n’iz’abandi bakozi bahoraho.