Yabivuze kuri uyu wa Kane tariki 01 Mata 2021 ubwo yasobanuriraga Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite ku bibazo byagaragaye muri raporo ya Komisiyo ya PAC ku isesengura rya raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta (OAG) y'umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2019.
Minisitiri Busingye yatanze kandi ibisobanuro ku byemezo bifatirwa abasesagura umutungo wa Leta bishingiye ku burangare bwo kutuzuza ku gihe inshingano zabo bigatuma Leta yishyura amande atari ngombwa.
Mu bisobanuro yatanze, Minisitiri Busingye yavuze ko kugeza ubu hari amafaranga yari yaranyerejwe amaze kugaruzwa angana na 5 272 667 367 Frw.
Yavuze ko nubwo hari amafaranga amaze kugaruzwa, ariko hakiri amafaranga agikurikiranwa kugira ngo na yo agaruzwe angana na miliyali 10.5 z'amafaranga y'u Rwanda.
Yavuze ko impamvu imyenda itishyurwa yiyongera, ari uko hari abantu bakurikiranwa ariko ugasanga ntacyo batunze gishobora kuvamo indishyi, cyangwa sosiyete zishyuzwa ariko ugasanga itakibaho kandi hari amafaranga ya Leta yishyuzwa.
Yaboneyeho gushimangira ko Leta itazacika intege cyangwa ngo irekere aho kwishyuza abayibereyemo imyenda, 'n'abadafite ubushobozi bwo kwishyura bakomeza kuyandikwaho kugeza igihe bazayishyurira.'
Minisitiri Busingye yavuze ko hashyizweho gahunda yo gukumira no kwirinda amakosa, aho inzego zose za leta zandikiwe amabaruwa ashishikariza abayobozi b'ibigo bya Leta kwirinda gushora Leta mu manza zitari ngombwa.
Minisiteri y'Ubutabera (MINIJUST) yashyizeho ingamba zitandukanye zo kugaruza amafaranga ya Leta ataragaruzwa binyuze mu gutangaza ku mbuga nkoranyambaga urutonde rw'ababereyemo Leta imyenda kandi bakabashishikariza kwishyura ku neza.
Na none kandi, MINIJUST yashyizeho uburyo bwo korohereza abashaka kwishyura kuba bakwishyura mu byiciro mu gihe bigaragara ko nta bushobozi bafite bwo guhita bishyura umwenda wose icyarimwe.
Hanashyizweho uburyo bwo gushishikariza inzego za Leta gushyiraho Abahesha b'Inkiko bashobora kurangiza imanza ku gahato, n'itsinda ry'abakozi bashinzwe gukurikirana ibibazo bijyanye n'imanza zarezwemo Leta cyangwa izo Leta yarezemo abantu cyangwa sosiyete zigenga.
Nyuma yo kugezwaho ibisobanuro mu magambo no kugaragaza ingamba zihari zo gukemura ibibazo bikiri mu bakozi bateza Leta igihombo, Abadepite bagaragaje ko banyuzwe n'ibisobanuro byatanzwe na Minisitiri w'Ubutabera kuri iyo ngingo.
UKWEZI.RW