Higiro w’imyaka 49, yashyizwe kuri uyu mwanya binyuze mu bihembo bitangwa ku bagore bagaragaza impinduka n’ubuhanga mu miyoborere ya banki na serivisi z’imari bizwi nka ‘Angaza Award’.
Angaza Awards ni ibihembo bihabwa abagore b’indashyikirwa mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu bijyanye na serivisi z’imari n’amabanki, bigamije kubaha agaciro no kuzirikana uruhare bagira mu iterambere ry’urwego rw’amabanki na serivisi z’imari.
Intego y’ibi bihembo ni ukubona umubare munini w’abagore uzamuka ukagera mu nzego zifata ibyemezo mu bigo bitandukanye by’imari.
Bimwe mu bigenderwaho kugira ngo umuntu abe umwe mu bahatanira ibi bihembo, harimo inshingano afite mu kigo akoramo ndetse n’uruhare agira mu byo kigeraho.
Abatoranywa ni abagore bakora muri banki, amasoko y’imari n’imigabane, ibigo by’ubwishingizi, ibigo by’ikoranabuhanga n’ibigo by’imari bito n’ibiciriritse.
Lina Higiro yaje muri batatu muri ibi bihembo. Ni ku rutonde rurerure rurimo abakomoka muri Kenya, babiri bo mu Rwanda, Sudani y’Epfo, Tanzania na Uganda.
Uwabaye uwa mbere muri abo bagore ni Mary Wamae ukomoka muri Kenya. Ni Umuyobozi Mukuru ushinzwe gukurikirana amashami y’ibindi bigo bya Equity Group Holdings, akurikirwa na Catherine Karimi uyobora Ikigo cy’Ubwishingizi kizwi nka ‘APA life insurance Company’.
Uretse Higiro, mu bandi bagore bagaragaye kuri uru rutonde harimo Emmanuella Nzahabonimana Uyobora Ishami ry’Itumanaho n’Ikoranabuhanga muri KCB Rwanda.
Higiro watangiye kuyobora NCBA Bank Plc mu 2018, afite ubunararibonye mu bijyanye n’imikorere y’amabanki. Mbere y’izi nshingano, yakoze nk’Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri AB Bank Rwanda, umwanya yagezemo avuye muri I&M Bank aho yakoraga nk’Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi n’Imenyekanishabikorwa.
Kuva mu 2007 kugera mu 2011, uyu mugore yakoraga muri Guaranty Trust , icyo gihe yari icyitwa Fina Bank nk’Umuyobozi Ushinzwe Serivisi za Banki zireba ibigo bito n’ibiciriritse.
Higiro afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu by’Imiyoborere y’Ubucuruzi, yakuye muri Kaminuza ya Liverpool mu Bwongereza n’iy’icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye muri North-West University yo muri Afurika y’Epfo.
Yize kandi muri Kaminuza ya Ryerson muri Canada aho yakuye impamyabushobozi mu bucuruzi n’itumanaho.
Mu myaka irenga itatu Higiro amaze ayobora iyi banki, yibanze mu gushyigikira iterambere ryayo binyuze mu kwimakaza ikoranabuhanga no gushyiraho uburyo bw’imikorere bufasha abakozi bayo bose gutanga umusaruro.
Ubuyobozi bwa NCBA Bank Rwanda bubinyujije kuri Twitter, bwavuze ko bwatewe ishema n’ibyo umuyobozi wabo yagezeho, bwemeza ko akomeje guharurira inzira abandi bagore bari mu rwego rw’amabanki n’imari.
Ati “Dufite amakuru meza, umuyobozi wacu, Lina Higiro yashyizwe ku rutonde rw’abagore 10 batanga icyizere mu by’amabanki n’imari muri Angaza Award. Kuza muri batatu ba mbere, biduteye ishema! Akomeje gukuraho imbogamizi no guharurira inzira abandi bagore bari muri uru rwego.”
Mu gihe cy’ubuyobozi bwe nibwo iyi banki yafashe icyemezo cyo guhindura izina iva ku kwitwa Commercial Bank of Africa, Rwanda (CBA Rwanda) ihinduka NCBA Bank Rwanda Plc. Uyu mwanzuro wafashwe nyuma yo kwihuza n’Ikigo cy’Imari, NIC Group Plc.
Uku kwihuza kwaje kwemerwa na Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, maze NCBA Bank Rwanda Plc itangira gukora nka Banki y’Ubucuruzi mu izina rishya.
Mu mpera za 2016 nibwo CBA, ifite inkomoko muri Kenya yahawe uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda nk’ikigo cy’imari iciriritse (microfinance bank) maze ihinduka banki y’ubucuruzi mu 2018, nyuma yo kugura Crane Bank Rwanda nayo yakoreraga mu Rwanda kuva 2014. Muri Mutarama 2020 nibwo yaje guhinduka NCBA Bank Rwanda Plc, kugeza ubu ni banki itanga icyizere ku isoko ry’u Rwanda.
We have great news, our CEO @LinaShyaka has been announced as one of the Top 10 Women to Watch in Banking and Finance at the @AngazaAwards. Coming in the top 3, we couldn’t be prouder! She continues to break down barriers and forge new paths for women in the industry. Congrats! https://t.co/suarPaV6Xw
— NCBA Rwanda (@NCBABankRw) April 1, 2021