Lionel Messi yahaye FC Barcelona urwandiko ruriho ibyo yifuza kugira ngo ayigumemo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Lionel Messi uzasoza amasezerano ye muri Kamena uyu mwaka,ntabwo arasinya amasezerano mashya ariko hari inkuru zivuga ko yifuza kuganira n'ubuyobozi bushya kugira ngo abe yakongera amasezerano.

Ikinyamakuru Eurosport cyatangaje ko Lionel Messi yamaze guha perezida Joan Laporta urwandiko ruriho ibyo yifuza kugira ngo agume mu ikipe.

Uyu munyabigwi w'imyaka 33 ari kuvugwa cyane ku isoko ryo mu mpeshyi kuko amakipe menshi akomeye ari kurwanira kumusinyisha.

Mu byo Messi yasabye Laporta harimo gusinyisha abakinnyi beza ku isoko bafasha FC Barcelona kwiyubaka.

Hari kandi kubakira ku bakiri bato ndetse no guhabwa ijambo mu myanzuro ifatwa mu ikipe.

FC Barcelona irashaka kugura Sergio Aguero na rutahizamu Erling Haaland uri kuvugisha benshi ku isoko kubera ubuhanga afite mu gutsinda ibitego.

Mu ijoro ryakeye nibwo byamenyekanye ko se wa Haaland witwa Alfie n'umushakira amakipe Mino Raiola bahuye na Joan Laporta baganira ku byerekeye uko uyu rutahizamu yazayerekezamo.

Icyakora uyu mukinnyi arahenze cyane kuko ikipe ye ya Borussia Dortmund imushakamo miliyoni 154 z'amapawundi.

Nkuko abakinnyi nka Ansu Fati, Ilaix Moriba na Pedri bitwaye neza nyuma yo guhabwa umwanya na Ronald Koeman,Messi arifuza ko n'abandi benshi bahabwa amahirwe.

Messi ahagaze neza muri uyu mwaka w'imikino kuko amaze gutsinda ibitego 31 birimo 12 aheruka gutsinda mu mikino 10 ishize ndetse yanatanze imipira 6 yavuyemo ibitego.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lionel-messi-yahaye-fc-barcelona-urwandiko-ruriho-ibyo-yifuza-kugira-ngo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)