Lionel Messi yashyize ikintu kidasanzwe muri Hoteli ye kugira ngo akurure abakiliya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Lionel Messi afite hoteli 3 zikomeye zanditswe ku izina MiM Hotels aho izindi 2 ziherereye ahitwa Sitges na Mallorca.

Hoteli za Messi 2 ziri Mallorca na Ibiza zongeye gufungurwa nyuma ya guma mu rugo ariko zaravuguruwe ku buryo budasanzwe nkuko Mundo Deportivo yabitangaje.

Iyi pisine y'akataraboneka ni imwe mu mpinduka zashyizwe kuri iyi hoteli kugira ngo abakiriya bakomeze kwishima.

Iyi hoteli ya Messi iri Ibiza ifite ibyumba 52 n'iyi pisine yashyizwemo iri koranabuhanga ridasanzwe.

Gukodesha icyumba bisaba amapawundi ari hagati ya 225-525 mu minsi ishize ariko biravugwa ko ashobora kuziyongera kubera iyi pisine.

Hoteli ya MiM hotel iri ahitwa Sitges ni hafi cyane y'umujyi wa Barcelona Messi afatwa nk'umwami.

Lionel Messi agiye kurangiza amasezerano muri FC Barcelona muri iyi mpeshyi aho byitezwe ko ashobora kongera amasezerano kubera perezida mushya w'iyi kipe bakundana witwa Joan Laporta.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lionel-messi-yashyize-ikintu-kidasanzwe-muri-hoteli-ye-kugira-ngo-akurure

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)