Mani Martin yasubiyemo indirimbo imaze imyaka 17 yo muri Kiliziya Gatolika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi nyarwanda Mani Martin wakunzwe cyane mu ndirimbo z'urukundo, yasubiyemo indirimbo yo muri Kiliziya Gatolika 'Niyeguriye Nyagasani'.

Ni indirimbo yasubiyemo afatanyije n'itsinda ry'abaririmbyi bo muri Kiliziya Gatolika ryitwa 'Cotholic All Stars', iyi ndirimbo ikaba yari imaze imyaka igera kuri 17 yahimbwe na Padiri Jean Pierre Rushigajiki.

Ni indirimbo ikunze gukoreshwa cyane muri Misa iyo igiye guhumuza mu gice cyo gushimira Imana.

Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwo gushimira Imana ibyiza yakoze, aho idasubiza inyuma abayigana ndetse ko buri muntu aba akwiye kwamamaza ibikorwa byiza by'Imana kandi ko nta muntu ukwiye kugira ubwoba ari kumwe nayo.

Iyi ndirimbo yumvikanamo abaririmbyi bakomeye bo muri chorali za Kiliziya Gatolika nka International, Chorale Christus Regnat, Chorale de Kigali, Chorale St Paul Kicukiro, Chorale la Fraternité, Chorale Le Bon Berger, The Bright Five Singers, Chorale Harmonic Voices na Inyange za Mariya, yasubiwemo ku gitekerezo cya Emmy Pro.

Iyi ndirimbo yasohotse bwa mbere muri 2004 ikozwe na Padiri Jean Pierre wavutse muri Nzeri 1973 avukira i Kigali muri Remera, yabaye Padiri tariki 24 Nyakanga 2004. Yakoreye ubutumwa muri Paruwasi Rutongo, Ruli, Remera, Nyamata ubu akorera mu rugo rwa Cardinal Kambanda.

Mani Martin yasubiyemo indirimbo 'Niyeguriye Nyagasani'
Yifatanyije n'abaririmbyi bakomeye bo muri Kiliziya Gatolika



Source : http://isimbi.rw/iyobokamana/article/mani-martin-yasubiyemo-indirimbo-imaze-imyaka-17-yo-muri-kiliziya-gatolika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)