Mbere yo kwiyiriza ubusa banza ukore ibi bintu, amasengesho yawe azakugirira umumaro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu buzima bwa gikristo kwiyiriza ubusa ni ingenzi kuko bidufasha kurushaho gusabana n'Imana, kandi uru rugendo rugana mu ijuru ntirwashoboka hatariho gusenga. Mu butumwa bwiza bwa Yesu uko bwanditswe na Matayo hagira hati" Ariko bene uwo ntavanwamo n'ikindi keretse gusenga no kwiyiriza ubusa.' Matayo 17:21

Muri iyi nkuru, twaguteguriye ibintu ushobora gukora, amasengesho yawe yo kwiyiriza ubusa akarushaho kukugirira akamro:

Kugira intego y`amasengesho yawe: Nkuko tubona ingero zitandukanye z`abantu bagiye bakoresha ubu buryo bwo gusenga, tubona ko babaga bafite intego y`amasengesho yabo.

Aha twavuga nka Daniyeli wari ufite intego yo gusengera ubwoko bwabo aho bwari mu mahanga kugira ngo buzave m'ubunyage. Esteri nawe yakoresheje ubu buryo bwo gusenga, aho yari afite intego yo gusabira ubwoko bwabo ngo bureke kwicwa kuko umugabo bita Hamani yari yamaze kwemererwa kubwica.

Mose nawe yasenze yiyirije ubusa afite intego yo guhishurirwa no gusobanurirwa amategeko icumi y`Imana.

Kugira Kwizera: Nkuko ijambo ry`Imana ritubwira ko bidashoboka ko utizera yashobora kunezeza Imana. Kandi ko uwegera Imana agomba kwizera ko iriho kandi igirira neza abayishaka, ujya kwiyiriza ubusa nawe agomba kubanza kwizerako Imana idaha agaciro kuba wiyicishije inzara, kuba wacitse intege kubera kutarya cyangwa ukaba watakaje ibiro byinshi, ahubwo ko Ireba kwizera wabikoranye.

Gushyira umutima wawe wose kumasengesho yawe (Concentration totale): Mu gihe cyo gusenga wiyirije ubusa, ni byiza gushyira umutima wawe wose ku gikorwa cyo gusenga. Kabone n`ubwo waba urimo gukora indi mirimo bisaba guhanga amaso Imana. Nkuko Mose nawe yagombye kwitarura abandi bantu akajya gusengera kumusozi, Yesu nawe yagombye kujya gusengera mu butayu, ni ko nawe ukwiye kubikora.

Kwirinda ibyo wakundaga: Mu gihe cy`amasengesho yo kwiyiriza ubusa, ni byiza kwirinda cyane gutwarwa n`ibyo wakundaga.

Kubahiriza amabwiriza yashyizweho (Modalities): Mu gihe cy'amasengesho yo kwiyiriza ubusa ni byiza gukurikiza amabwiriza yashyizweho mu gihe wateguraga amasengesho yawe.

Ibi bishatse kuvuga kubahiriza igihe cy`amasengesho agomba kumara, uburyo uzayakora, ibyo wiyemeje uzareka mu gihe cy`amasengesho, kutagira icyo ufata cyo kunywa no kurya cyangwa, kimwe muri byo n'ibindi kuko bigaragaza gutinya Imana kwawe no kubaha icyo wiyemeje.

Kwihana: Mu gihe cy`amasengesho yo kwiyiriza ubusa ni byiza kwiyeza nkuko Imana yasabye abisilaheli kubanza kwiyeza ndetse no gutunganya imyambaro yabo igihe bari bagiye kwegera umusozi. Ni ngobwa rero kubanza kwicuza no kwihana mbere yo gutangira aya masengesho.

Kugira urukundo: Mbere yo gutangira amasengesho yo gusenga utariye, ni byiza kubanza kubabarira abakugiriye nabi, nkuko ijambo ry`Imana rivuga ngo utubabarire ibicumuro byacu nkuku natwe tubabarira abaducumuyeho. Muri cyo gihe kandi, ni byiza kugira uwo uha amafunguro wari gufata aho kuyibikira ngo uzayafate nyuma yamasengesho!

Kugira ibyishimo: Ni byiza gukora amasengesho yo kwiyiriza ubusa ubyishimiye, ntushake kugaragariza abantu ko uri mu bihe bikuremereye cyangwa se bimeze nk`igihano ahubwo ukishimira ko Imana yumva amasengesho yawe.

Kugira Ibanga: Si byiza ko ubwira umuhisi n`umugenzi ko uri mumasengesho yo kwibuza ibyo kurya, ahubwo ibyo ukora byose bimenywe na so ureba ahirereye.

Kuba umwana w`Imana: Niba utarakira Yesu nk`umwami n'umukiza wawe, ntiwakagombye gusenga wiyirije ubusa. Muyandi magambo wakagombye kubanza kwicuza no kwihana mbere yo gusenga wiyirije ubusa

Kwirinda mu byo uvuga: Kugira ngo amasengesho yawe yo kwiyiriza ubusa arusheho kukugirira akamaro , kurinda ururimi rwawe ni ingenzi cyane kuko muzi neza ko amagambo menshi avamo ibiucmiro.

Source: Amarebe.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Mbere-yo-kwiyiriza-ubusa-banza-ukore-ibi-bintu-amasengesho-yawe-azakugirira.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)