Mu buzima bwa buri munsi, birashoboka ko umuntu yaba afite ibyangombwa nkenerwa byose ndetse afite umuryango mwiza umwizihiye ariko akabura ibyishimo cyangwa se umunezero. Ku rundi ruhande ariko hari abantu babaho mu buzima bishimye kuburyo usanga hari ibintu badashobora gukora babifashishijwemo no kwiyegurira Imana.
Ukuri ni uku, abantu bishimye ntibishimye kuko bavutse mu buryo runaka. Abantu bishimye barishimye kuko bahisemo kubaho mu buryo butuma ubwenge bwabo n'umutima bihuza n'ukuri kw'Imana. Twibutse gutekereza ku bintu byiza, kandi bishimwa kuko ibitekerezo byacu bizakingura umuryango w'imitima yacu. Muri iyi minsi ndimo kwiga kugenzura ibintu nemerera ubwenge bwanjye gutekereza.
Dore ibintu 3 nabonye ko abantu bishimye badakora:
1. Abantu Bishimye Ntibitotomba:
Byaba ari ibitekerezo bitangwa ku byerekeranye n'ikirere cyifashe nabi, cyangwa ikiganiro cy'abakozi mukorana bagaragaza uburakari, kwitotomba bizahora bitera kutanyurwa, kuko ibyiyumvo byawe bizahora bikurikiza amagambo yawe. Aho kuvuga ibibi, nagize intego yo kwegurira Imana ibintera kwivovota no kuyibwira ibintu bimpangayikishije cyane. Kandi nasanze nubwo amasengesho yanjye buri gihe adahindura imiterere yanjye, ayo masengesho ahindura umutima wanjye akanyibutsa ibintu bifite akamaro rwose. Reka twige kubara imigisha yacu ya buri munsi.
2.Abantu bishimye nitibagereranya (compare):
Akenshi twigereranya n'abandi bantu. Ariko kubikora bitugwa nabi kuko bitwangiriza amarangamutima. Kwigereranya n'abandi usanga bidutera guhindagurika. Rimwe na rimwe uzasanga uri umuntu uzi ubwenge, mwiza, watsinze cyane, ariko ibindi bihe, uzaba uwanyuma. Nk'abakristo, twahamagariwe kutigereranya n'ikintu cyose kirenze agaciro twahawe na Yesu Kristo, agaciro kadashobora gukurwaho, kugabanuka, cyangwa kongerwaho. Agaciro keza, gahamye, kandi gakomeye. Hariho inkoni imwe yo gupima ifite akamaro, kandi yitwa umusaraba w'i Karuvari. Ndashimira Imana yaduhaye agaciro binyuze mu rupfu rw'umwana wayo.
3.Abantu bishimye ntibarushanwa:
Nubwo ari byiza guharana uko dushoboye kose kugira ngo tugere ku byiza aho usanga ubuzima bushingiye ku marushanwa, abantu bishimye bumva ko ibyishimo nyakuri ntaho bihuriye n'amarushanwa ahubwo gusigasira ibyishimo cyangwa se umunezero wabo bagezeho bibatera kubaho ubuzima bwiza buzira umuze bwuzuyemo urukundo, amahoro n'ubuntu bwa Yesu. Ubuzima budashingiye ku kubaho neza kurusha abandi, ahubwo bushingiye kukubabera umugisha ni ingenzi.
Ibanga ryo kubaho ubuzima bushimishije ni ukuvuga ngo oya ku bintu bikurikira: kwijujuta, kugereranya, no kurushanwa. Ikizima ni ugukomeza imitima yacu n'ibitekerezo byacu tukabigomororera Kristo akaba ari we muyobozi wacu.
Ibisigaye bene Data, iby'ukuri byose, ibyo kubahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby'igikundiro byose n'ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe abe ari byo mwibwira(Abafilipi 4:8)
Source: crosswalk.com
Source : https://agakiza.org/Menya-ibintu-3-abantu-bishimye-badakora.html