Menya ibintu 7 ushobora kwicuza mu buzima bwawe mu gihe utabyigishije umwana wawe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rimwe na rimwe ababyeyi bananirwa kumenya neza uko bigisha abana babo mu buryo bukwiye, wenda ku bw'impamvu zimwe na zimwe zirimo nko kutababa hafi buri gihe ngo babitegereze babigishe ibyo bakwiye kumenya.

Ababyeyi nibo barimu bambere byanashoboka bakaba ikitegererezo cy'abana.

Kunanirwa kwigisha no kurera abana bawe neza, kenshi birangira byangije ubuzima bwabo bwose, bikabagiraho ingaruka, nabo iyo igihe kigeze baricuza kandi bakabona intambwe ubuzima bwabo bwapfiriyeho n'uwabigizemo uruhare.

Uyu munsi tugiye kubaganiriza ku bintu 7 byibuze wakwigisha umwana wawe, ibyo wowe mubyeyi ushobora kwirengagiza ukazicuza igihe waba utarabimwigishije.


1. Igisha abana gusenga: Kwigisha abana Iyobokamana bibarinda imyitwarire mibi, bikabigisha kubaha, kwizera, kuba inyangamugayo, n'izindi ndangagaciro

Nta dini na rimwe uzasanga ryemera agasuzuguro, urugomo, kwiba cyangwa ubundi buryo bwo kubaho butarimo umuco, butemewe muri sosiyete.

Kunanirwa kwigisha umwan wawe kuba uwo mu idini runaka, bishobora kugutera kwicuza nyuma, kuko umwana utagira aho asengera byoroshye guhura n'ingaruka zikomoka ku myitwarire mibi, kandi igihe kiragera rwose ukarambirwa imico ye mibi agaragaza muri sosiyete

2. Ereka abana abanzi bawe: Ereka abana bawe umuntu uwo ariwe wese mutabana neza, ni ngombwa ko umwana amenya abanzi bawe, kuko niba abanzi bawe bakubuze bajya ku mwana wawe bakamwihimuriraho, tubibona mu ma filimi ariko no mu buzima busanzwe bibaho.

Kwereka abana abanzi bawe, bizabafasha kuko igihe cyose bahuye n'abantu nk'abo bazamenya kwirinda ibibazo byose byabakomokaho nko gushimutwa.

3. Igisha umwana wawe kuvugisha ukuri: Abana bose barabeshya, ariko niyo kaba ari akantu gato ntikagomba kuba impamvu yo beshya kuko iyo utwo tuntu twisubiramo kenshi amaherezo bihinduka ikintu k'ingenzi kuri we 

Igisha umwaka akamaro ko kuvugisha ukuri, kwigisha umwana kuvugisha ukuri binagaragaza akamaro k'inshingano zawe, kwizera no kwitaho.

Kubeshya bishobora guhinduka akamenyero kabi, igihe umwana abona ko aribwo buryo akoresha ngo yikure mu bibazo, nubona umwana wawe abeshye, mukosore mu buryo butaziguye kandi umuce intege kutazabisubira.

4. Igisha umwana kugusangiza amabanga: Abantu bakuru benshi bigisha abana kubika amabanga, nta kibi baba bakoze. Ariko wibuke ko hari umubare muto w'abantu babi, kugira ngo bagere ku ntsinzi yabo ari uko banyura kubana bakababitsa amabanga mabi y'umwijima kenshi ugasanga ari n'ikintu kibi babakozeho, ni byiza kwigisha umwana ibanga ariko ukanamwigisha kugusangiza amabanga ye yose kugira ngo hato na hato utazisanga mu kwicuza amazi yarenze inkombe.

5. Igisha umwa wawe iby'umusingi w'ubuzima: Igisha umwana akamaro k'ibyo abona mu buzima,akamaro ko kwiga, akamoro ko gushyingirwa n'ibindi, ibi bizamufasha kwirinda gukora amakosa yazamubabaza mu buzima bwe nawe bikazatuma wicuza.

Abana bamwe ntibaba bumva akamaro k'ibintu runaka, ugasanga ntiyumva impamvu ajya mu ishuri, ntibasobanukirwe impamvu agomba kwifata kugeza ashyingiwe, gerageza kwigisha umwa bimwe mu bintu shingiro mu buzima.

6. Kwigisha umwana ibijyanye n'imibereho y'urubyiruko rushobora kuyoberamo: Iyo umwana akura agana mu bugimbi cyangwa mu bwangavu  hari ibintu byinshi biba byoroshye ko byamuyobya  nko kunywa inzoga, itabi harimo n'ibiyobyabwenge, gukurikira udutsiko tubi n'ibindi bisamaje bizangiza ejo haza habo.

Igisha abana bawe ibyo byose byabashora mu ngeso mbi batabizi, bereke ingero, ubumvishe ko ibyo ari bibi ku bakiri bato, Gutsinwa kubibigisha bazabijyamo babikurane birenge igaruriro, bizatume wicuza.

7. Igisha umwana umuco wo kuzigama: Kuzigama amafaranga ni bimwe mu by'ingenzi byubaka ubutunzi no kugira umusingi w'amafaranga utekanye, hari benshi bamenye kuzigama binyuze mu kugerageza amahirwe kubera kwigiswa n'imibereho. Ni byiza ko ubyigisha umwana wawe akiri muto akabikurana.

Sangiza abandi babyeyi iyi nkuru



Source : https://impanuro.rw/2021/04/04/menya-ibintu-7-ushobora-kwicuza-mu-buzima-bwawe-mu-gihe-utabyigishije-umwana-wawe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)