Mu mpera z'umwaka ushize ni bwo Minisiteri y'Uburezi yamaganye ibikorwa nk'ibi, nyuma y'uko byari byamaze kugaragara ko hari amashuri asaba abana b'abakobwa kwipimisha inda igihe bagiye gutangira.
Icyo gihe Minisiteri y'Uburezi yavugaga ko 'Gupimisha abanyeshuri b'abakobwa inda nk'icyemezo kibemerera kwiga ari ivangura kandi bidakwiye.'
Nyuma y'igihe Minisiteri y'Uburezi itanze uyu murongo, hongeye kugaragara amashuri asaba abanyeshuri b'abakobwa kwipimisha ko badatwite mbere yo gusubira ku ishuri.
Mu mashuri yongeye gusaba abakobwa kwipimisha ko badatwite harimo Riviera High School na Blue Lakes International School, nk'uko bigaragazwa n'inyandiko yageneye ababyeyi bayareramo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu, yabwiye IGIHE ko ibikorwa n'aya mashuri bidakwiye.
Ati 'Mbere na mbere biriya ntabwo aribyo, ni uburyo buvangura abana kandi ntabwo byari bikwiye mu by'ukuri [â¦] bariya batangiye kubikora twaganiriye na bo ariko tuzakomeza no kuganiriza ibindi kugira ngo ibi bikorwa biveho. Bariya babikoze bagomba gukosora ayo mategeko yabo kugira ngo bayajyanishe n'amabwiriza twatanze kubera ko atari igikorwa cyari gikwiye kubaho.'
Umwe mu babyeyi barerera muri Riviera High School utashatse ko umwirondoro we ujya hanze, yavuze ko nk'ababyeyi batishimiye iki cyemezo cyo gusaba abana b'abakobwa kubanza kwipimisha ngo barebe ko badatwite.
Ati 'Njye nsanga ari ikintu kigaragaza ko abantu bashinzwe uburezi badashaka guteza imbere umwana w'umukobwa kuko kuba atwite akaba abasha kwiga cyangwa ntabashe kwiga ni we wenyine wafata uwo mwanzuro. Nta muntu n'umwe ku bushake bwe wavuga ngo ngiye gutwara inda nzayijyane ku ishuri, kuba ari ikintu kiba cyabaye atagiteganyije noneho kikamuviramo ibihano bizatuma adindira mu buzima bwe ntibikwiye.'
Twagirayezu yakomeje avuga ko ibi ntaho bikorwa mu mashuri ya Leta, yibutsa ko n'ayigenga atemerewe kubikora.
'Ntabwo byemewe, nta nubwo bikwiye, amashuri yose ateganya kubikora agomba kubireka kuko twemera ko uburezi bugomba guhabwa abana bose ntawe uhejwe kubera impamvu runaka, aba batuma ibyo byemezo baba batangiye kuvangura abana. Ababikora bose bagomba kubihagarika, nibatabihagarika tuzabafasha kubihagarika.'
Ku murongo wa telefoni ubuyobozi bwa Riviera High School bwavuze ko mu gutegura iri tangazo rigenewe ababyeyi habayemo ikibazo cy'umuyobozi mushya utaramenye ko iri shuri ryahagaritse gusaba abana b'abakobwa icyangombwa cya muganga cy'uko badatwite, yongera kubikora kubera kutamenya.