Minema yasabye impunzi kwishakamo ibisubizo muri ibi bihe inkunga yagabanutse - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ahagana muri Gashyantare uyu mwaka, nibwo PAM yatangaje ko yiteguye kugabanya 60% by'inkunga y'ibiribwa yagenerwaga impunzi ziri mu Rwanda, bitewe n'ingaruka zatewe n'icyorezo cya Covid-19.

Ibi byatumye inkunga yagenerwaga izi mpunzi iva kuri 7 600 Frw, igera kuri 3 400 atangwa buri kwezi, bivuze ko impunzi zikoresha amafaranga 110 Frw ku munsi.

Ni amafaranga zivuga ko adahagije, nk'uko Uwamahoro Confiance ushinzwe Imibereho Myiza mu nkambi ya Kigeme yabibwiye BBC.

Ati 'Inzara irimo bitewe n'igabanuka ry'amafaranga tutari twiteze, mu by'ukuri amafaranga batugeneraga mbere ntacyo yari atumariye, yari macye ariko noneho aho bashyiriyeho ibihumbi 3 400 Frw, bijyanye n'ibiciro biri ku isoko, inzara yishe abantu cyane'.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minema, Olivier Kayumba, yavuze ko nta mpungenge impunzi zikwiye kugira kuko Leta yatangije gahunda izifasha kubona amikora ashobora kunganira imibereho yabo ya buri munsi.

Ati 'Impungenge ntazo, icyo turimo kubashishikariza, twari tunamaze iminsi tubabwira, ni ubufasha buhari bwo kugerageza kwifasha no kwibeshaho. Izo gahunda zirahari, hari iza nyuma zaje umwaka ushize, nko kugira imishinga y'ubuhinzi n'ubucuruzi n'ibindi byafasha gutunga umuntu'.

Ku ruhande rwa PAM, Umuvugizi wayo mu Rwanda, Emily Fredenberg, yavuze ko igabanuka ry'inkunga igenerwa impunzi ryatewe n'ingaruka z'icyorezo cya Covid-19, ariko ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo haboneka inkunga ihagije.

Ati 'Twashoboye kubona imfashanyo yatanzwe na Leta na Canada, iyo mfashanyo yatumye PAM itagabanya kurushanyo imfashanyo igenewe impunzi, gusa ni imfashanyo yo gukoreshwa mu gihe gito. Turacyasaba imiryango mpuzamahanga kugira ngo igire icyo ikora, turakora ubutaruhuka kandi twizeye ko mu mezi ari imbere tuzabona inkunga ihagije'.

Mu Rwanda habarurwa impunzi zigera ku 135 000 zikomoka mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Burundi, zituye mu nkambi za Kigeme, Mahama na Gihembe, aho PAM ivuga ko hakenewe nibura hafi miliyari 30 Frw yo gucyemura ibibazo by'ubucye bw'amafaranga agenerwa impunzi.

Impunzi ziri mu Rwanda zirasabwa kwishakamo ibisubizo muri ibi bihe inkunga zigenerwa yagabanutse



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minema-irasaba-impunzi-kwishakamo-ibisubizo-muri-ibi-bihe-inkunga-zigenerwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)