Minisitiri Bamporiki yagarutse ku isano muzi Abanyarwanda bafitanye itagakwiriye gutuma bicana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Mata 2021 ubwo hibukwaga abari abayobozi mu bice byahujwe bigakora Intara y'Iburasirazuba birimo Perefegiture za Byumba, Kigali- Ngali na Kibungo ndetse na Su-Perefegiture za Rwamagana, Rusumo na Kanazi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Kuri ubu hamaze kubarurwa abari abakozi b'izi Perefegiture 19 barimo n'uwari Perefe wa Kibungo, Ruzindana Godfroid, wicanwe n'abana be 11 ndetse n'abandi bakozi batandukanye.

Mu kiganiro Minisitiri Bamporiki yahaye abitabiriye uyu muhango yise 'Isano Muzi' yagarutse ku isano abanyarwanda bafitanye n'uburyo bari babanye mbere y'umwaduko w'abazungu, yavuze ko mbere abanyarwanda bagiraga amoko menshi ariko abazungu baza kuyahinduramo amoko y'Abahutu n'Abatutsi ari nayo yagejeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Minisitiri Bamporiki yavuze ko ufashe buri munyarwanda akagenda asubira kwa se, se na we agasubira kwa sekuru bishobora kugera ku gisekuru cya cumi abanyarwanda benshi barimo abiyitaga abahutu n'abiyitaga abatutsi bahuje isano.

Yavuze ko iyo ibyo buri wese amaze kubimenya bihita bigaragaza ko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi abenshi bikoze mu nda abandi bakihekura ngo kuko bicaga abo bahuje isano.

Minisitiri Bamporiki yasabye abayobozi batandukanye kwigisha abakiri bato kubana nk'abafitanye isano bakirinda kubacamo ibice ahubwo bakabigisha gukunda u Rwanda no gushyira hamwe bagamije kuruteza imbere.

Ati 'Isano muzi mureke tuyitinyuke turerere abana bacu nk'abafitanye isano nibwo tuzubaka u Rwanda ruzaramba igihe kirekire.'

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Emmanuel Gasana, yavuze ko kwibuka ari uguha agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , avuga ko kubibuka kwiza ari ukwiyubaka no gukora neza inshingano buri muntu wese afite.

Gasana yakomeje yihanganisha buri umwe wese wabuze abe muri Jenoside yakorewe abatutsi avuga ko 'nubwo twabuze abacu ariko dufite u Rwanda, dufite igihugu kitavangura, gitanga amahirwe angana ku bantu bose, igihugu gifite politiki nziza y'iterambere. Igihugu gifite ubutabera bwunga.'

Bucyeye Ignatienne wavuze mu izina ry'imiryango y'abakoreraga Perefegiture na za superefegiture zahujwe, yavuze ko abacitse ku icumu bo muri iyi miryango bateye intambwe mu kwiyubaka, barenze ibikomere bitandukanye ngo kuri ubu bari mu nzira y'iterambere.

Yagize ati 'Turashimira ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba kuko kuba harubatswe urwibutso rwanditseho amazina y'abacu, biratunezeza cyane, iyo turebye uko imiryango y'abarokotse muri iyi miryango borojwe inka za kijyambere ni ibintu duha agaciro cyane.'

Yashimiye kandi abandi bantu batahigwaga bemeye kwitandukanya n'abicanyi bagahisha abahigwaga, yatanze urugero ko ubwo umugabo we yamaraga kwicwa abana be hari umuntu wabahishe kugeza Jenoside irangiye.

Bucyeye yasabye ubuyobozi bw'Intara kubafasha gukomeza gushakisha imiryango icyenda yaburiwe irengero mu miryango 19 imaze kumenyekana, anabasaba gushakisha abandi bantu bari abakozi b'izi perefegiture na superefegiture zahujwe.

Minisitiri Bamporiki yasabye abayobozi kwigisha abakiri bato uburyo bakurira mu kubana neza
Guverineri Gasana Emmanuel yibukije abafite ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ko bafite igihugu kibakunda kandi kibitayeho
CP Emmanuel Hatari yunamiye abari abakozi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard, yavuze ku isano muzi ihuza abanyarwanda bose



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-bamporiki-yagarutse-ku-isano-muzi-abanyarwanda-bafitanye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)