Minisitiri Dr Biruta yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Bubiligi, Sophie Wilmès -

webrwanda
0

Ibiganiro byabo byabaye kuri uyu wa 26 Mata 2021, aho barebeye hamwe uko hakorwa ubufatanye mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cyugarije Isi, ndetse n’uko ubukungu bwahungabanye cyane bushobora kuzahurwa.

Minisitiri Dr Biruta yaganiriye na Sophie Wilmès nyuma y’amasaha make ahuye n’abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta y’Abanyarwanda ikorera muri icyo gihugu.

Ni mu gihe ku wa 24 Mata 2021 yari yahuye n’abashoramari batandukanye b’Ababiligi, baganira ku mahirwe y’ishoramari no koroherezwa bihari ku bashaka gushora imari yabo mu Rwanda.

Uruzinduko rw’akazi Minisitiri Biruta ari kugirira mu Bubiligi kuva ku wa 23 Mata uyu mwaka rugamije kurushaho kubaka umubano n’imikoranire y’ibihugu byombi, by’umwihariko mu rwego rw’ubukungu aho u Rwanda rushishikariza abanyemari b’Ababiligi kubyaza umusaruro amahirwe rubaha bakaruzanamo imishinga.

Umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka utangiye gusubira mu buryo, kuko no muri Werurwe 2016 uwari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungirehe yahuye n’Umwami Philippe Léopold Louis Marie bemeranya gukomeza kuwugira mwiza.

Mu bihe bitandukanye, u Bubiligi bwahaye u Rwanda inkunga ya miliyari zirenga 64 Frw yagiye yifashishwa mu gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi.

Mu 2019, nabwo icyo gihugu cyemereye u Rwanda inkunga ya miliyali 121 Frw izatangwa kugeza mu 2024, ikoreshwe mu nzego z’ubuzima, ubuhinzi, guteza imbere imijyi no gucunga neza umutungo wa Leta.

Abayobozi baganiriye ku kuzahura ubukungu hagati y'impande zombi
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na mugenzi we w’u Bubiligi, Sophie Wilmès, baganiriye ku guteza imbere umubano w'ibihugu byombi



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)