Minisitiri Gatabazi yamaze impungenge abaturiye Ikibuga cy’Indege cya Bugesera basaba ingurane aho kubakirwa -

webrwanda
0

Ibi babigaragaje kuri uyu wa Kane ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney; Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel n’abandi bayobozi babasuraga.

Abaturage bazubakirwa ni abatuye mu Kagari ka Karera mu Murenge wa Rilima hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera. Ku ikubitiro hazubakirwa imiryango 44 ariko igumane ubutaka bwayo ibukoreraho ubuhinzi.

Bamwe muri aba baturage bagaragaje ko badashaka kubakirwa na leta, bagaragaza ko nk’uko abandi bari batuye ahari kubakwa iki kibuga cy’indege bahawe amafaranga bakimuka bakajya gutura aho bashaka nabo ariko byakagenze aho kubakirwa inzu.

Uwitwa Mugabo Jean Marie Vianney yagize ati “Hano mpafite inzu nyinshi, imitungo yanjye ubaze agaciro kayo ni miliyoni 40 Frw, urumva nibanyubakira iyo nzu imwe ntizaba ifite agaciro nk’ak’imitungo nari mfite hano.”

Musabyeyezu Thérèse we yavuze ko niba bazahabwa inzu nziza ndetse bakagumana n’amasambu yabo nta kibazo abibonamo ngo ahubwo mbere bumvaga bazahabwa inzu gusa amasambu yabo bakayamburwa.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yabwiye aba baturage ko ari amahirwe babonye kuba leta igiye kububakira inzu nziza ikanabafasha kubyaza umusaruro ubutaka bwabo bazagumana.

Yavuze ko abaturage barebwa n’iki kibazo ari imiryango 84 ituriye imbago z’Ikibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera, hakiyongeraho n’abandi benshi bagiye bagura ubutaka bizeye ko leta izababarira ikabaha amafaranga.

Yabwiye aba baturage ko leta izabubakira inzu nziza zijyanye n’igihe zifite ibyangombwa byose hanyuma ubutaka bwabo bo babugumane babuhingemo kinyamwuga bafashijwe na leta.

Ati “Icyo tugamije ni ugutuza abaturage, niba ufite umuturage ushaka inzu icyo yari afite ni inzu yo gutahamo, iyo nzu bazamwubakira nayo ifite agaciro, umuturage kumuha inzu nshya ijyanye n’igihe tugezemo bitwaye iki? Niba hari uwavuga ngo yubatse ikigega cy’amazi azakomeza agikoreshe ikitazakorerwa kuri ubu butaka ni ukubaka butike, utubari n’ibindi.”

Hari abagize umwuga gushora aho leta igiye kubaka ibikorwaremezo

Minisitiri Gatabazi yavuze ko hari umuco abantu bamaze gufata wo kugura ahantu leta igiye gushyira ibikorwa remezo bagateramo imyaka kugira ngo izababarire ku mafaranga menshi. Yavuze ko urebye mu bari kwanga iyi gahunda ushobora gusanga abenshi ari bene aba bashoye imari hafi aho bizeye ko leta izabagurira.

Ati “Ni umuco umaze kumenyererwa umuntu bamwimura mu Kiyovu akimukira Kimicanga yahava akimukira Batsinda ku buryo ushobora gusanga umuntu amaze kwimurwa inshuro esheshatu, hari ababigize umwuga guhora bagura ahantu leta igiye gushyira ibikorwaremezo kugira ngo bimurwe bahabwe amafaranga.”

Minisitiri Gatabazi yakomeje avuga ko hari abaturage bake bashaka kugumura abandi abo ngabo ngo sibo leta izagenderaho ahubwo izareba inyungu rusange ikorere abaturage ibikwiriye, yavuze ko ubu nta gIhe ntarengwa kirashyirwaho cyo kuba aba baturage bamaze kwimuka ngo kuko inzu bazubakirwa zitararangira ariko ahamya ko ubutaka bwabo bazabugumana bakabuhingaho.

Minisitiri Gatabazi yasabye abaturage kumva ko leta ibifuriza ibyiza ari nayo mpamvu izabubakira inzu nziza zijyanye n'igihe
Minisitiri Gatabazi yababwiye ko amasambu yabo bazayagumana



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)