Ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yagiranaga ibiganiro n’abayobora inzego z’ibanze mu mirenge ihana imbibi n’ishyamba rya Nyungwe mu Karere ka Nyaruguru, icyo kibazo cy’imiti iterwa ku bihingwa ikica inzuki cyagarutsweho.
Umufashamyumvire mu bworozi mu Murenge wa Ruheru, Rukwayunga Paul, yavuze ko umuti uterwa ku bigori no ku birayi witwa ‘rocket’ ari wo wica inzuki, asaba ko wakurwa ku isoko hagashakwa undi.
Ati “Kubera ko duhinga ibigori n’ibirayi dutera umuti witwa ‘rocket’, uwo muti uwutera mu bigori bifite amababi agera ku munani ku buryo udusimba tugera igihe cyo kurya ikigori uwo muti ukuriho, uruyuki rwajya guhova rugapfa.”
“Nyakubahwa Minisitiri turagira ngo tubasabe ko Minisiteri yanyu yakorana n’iy’Ubuhinzi n’ubworozi mukaduhindurira imiti y’ibigori cyangwa ibirayi, tugahabwa itica inzuki. Mu by’ukuri inzuki zipfuye hari ibihingwa twahinga ntibigire icyo bimara. Inzuki zitariho ibi bigori duhinga byamera ariko ntibitonde.”
Rukwayunga yakomeje avuga ko inzuki zifite akamaro kanini mu kubangurira ibihingwa ku buryo zitariho hari ibimera byinshi bitabaho.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko icyo kibazo cyumvikana, yizeza ko azakigeza ku nzego z’ubuhinzi kugira ngo hakorwe ubushakashatsi kuri iyo miti.
Ati “Ikiriho ni uko hagomba gukorwa ubushakashatsi hakaboneka umuti wica udukoko tumwe ariko utica inzuki. Hazabanza hakorwe ubushakashatsi, ndabwira Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi babikoreho.”
Gatabazi yavuze ko hashobora no kurebwa uko mu gice cyororerwamo inzuki mu buryo buteye imbere, haterwa indabo n’ibindi zihovaho ku buryo zitazajya zikora urugendo zijya mu bigori cyangwa ibirayi.