Ku wa 7 Ukuboza iri tsinda ry’abanyamahanga ryari rigizwe n’abantu 16 ryahuye n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh kugira ngo baganire kuri iki cyifuzo cyabo anabahe ishusho y’imiterere y’igihugu.
Uretse aba babonanye na Prof Nshuti Manasseh uwo munsi, amakuru atangwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yagarazaga ko hari n’abandi babarirwa mu 100 bahuje n’aba icyifuzo cyo gutura mu Rwanda.
Iri tsinda ryakiriwe na Prof Nshuti ryari rigizwe n’abahanga mu bintu bitandukanye birimo uburezi, ikoranabuhanga, ubugeni abandi bakaba ba rwiyemezamirimo, bimutse bava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Bwongereza no mu Birwa bya Caraïbes.
Mu biganiro bagiranye na Prof Nshuti Manasseh basabye ko bakoroherezwa mu bijyanye no kubona ibyangombwa byo gutura ndetse no gutangira gukora. Prof Nshuti yabijeje ko u Rwanda rwiteguye kubakira anabereka amahirwe bagira umunsi baba batangiye ibikorwa byabo mu Rwanda.
Mu gushaka kumenya aho gahunda yo gufasha aba banyamahanga gutura no gukorera mu Rwanda igeze, IGIHE yagiranye ikiganiro na Prof Nshuti Manasseh.
Nshuti Manasseh yavuze ko nyuma y’uko guhura bakomeje kugirana ibiganiro bababaza impamvu by’umwihariko bahisemo gutura mu Rwanda nabo babagaragaza impamvu zitandukanye.
Ati “Ni benshi barashaka kuba mu gihugu cyacu, duhura nabo twababajije impamvu bashatse kuba mu Rwanda tubabaza tuti kuki mutagiye muri Kenya cyangwa ahandi, baratubwira bati twashimye ubuyobozi bw’igihugu cyanyu niyo mpamvu turi aha twabisomye mu mateka dukora ubushakashatsi dusanga dukwiye kuba mu Rwanda hayobowe neza , hari n’amahoro .”
Hashyizweho itsinda rishinzwe kugenzura ubusabe bwabo
Prof Nshuti Manasseh yavuze ko nyuma yo kugirana ibiganiro no kumva ibyifuzo byabo hashyizweho itsinda rigamije kugenzura no kugena uburyo bafashwa bikazagezwa ku Nama y’Abaminisitiri.
Ati “Birangiye murabizi ko Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga ari urwego rumwe mu gihugu cyacu, twahuye n’izindi nzego zirimo urushinzwe abinjira n’abasohoka (Immigration), Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’abandi, dushyiraho itsinda ribikurikirana kugira ngo turebe uko dufasha bariya Banyamerika baza hano gutura mu gihugu cyacu.”
“Twarumvikanye dushyiraho ingamba zizagera no mu Nama y’Abaminisitiri kugira ngo turebe ukuntu twabafasha kugira ngo babe mu gihugu cyacu nta kibazo.”
Mu gihe hagitegerejwe imyanzuro izatangwa n’iri tsinda Nshuti Manasseh yavuze ko aba banyamahanga babaye bemerewe gutura mu gihugu no kugira ibyo bahakorera.
Nshuti Manasseh yavuze ko kuba u Rwanda rwakwakira aba banyamahanga biri mu nyungu zarwo bishingiye ku ishoramari n’ubumenyi bazana, cyane ko amakuru babonye ari uko nibura uwari ufite amafaranga make yo gushora yari afite ibihumbi 100$.
Ati “Biri no mu nyungu zacu nk’igihugu cy’u Rwanda kuko bamwe ni abahanzi, abandi ni abashoramari bakora mu bucuruzi abandi bafite ubundi bumenyi dukeneye nk’igihugu cyacu.”
Yakomeje avuga ko kubakira biri no mu murongo wo kubaha ikaze iwabo muri Afurika.
Ati “ Ariko niyo baba batanafite ubwo bumenyi ni abantu bavuye muri Amerika b’Abanyafurika batwibonamo nk’Abanyafurika benewabo, aho bavuga bati aho ndi ntabwo bandeba neza ndatashye iwacu, benshi nta nubwo bazi aho bavuye ntibashobora no kuhamenya ariko iyo bagarutse turabakira nk’igihugu kuko ni bene wacu.”
Ku bijyanye no kuba babona ubwenegihugu, Nshuti yavuze ko baberetse uburyo butandukanye bashobora kubusabamo burimo ubugenwa n’uko umuntu ari umushoramari cyangwa akaba afite impano yihariye, mu gihe bagitegereje kureba niba hari ubundi buryo babifashwamo nk’itsinda ryihariye.
Bamwe batangiye ishoramari
Mu Ukuboza ubwo aba banyamahanga basuraga u Rwanda abenshi muri bo bagaragaje ubushake bwo kuhashora imari. Nshuti Manasseh yavuze ko kugeza ubu bamwe batangiye gushyira mu bikorwa icyo cyifuzo bashora imari mu nzego zitandukanye.
Ati “Yego barahari benshi cyane harimo abatangije ishoramari mu buhinzi, uburezi harimo n’abagiye bakora ishoramari mu mitungo itimukanwa abenshi baguze imitungo itimukanwa hano. Batangiye gukora ishoramari hano bahisanze nko mu rugo kuko aho bavaga hari ivanguraruhu bahungaga, bisanze hano kandi turabakurikirana ntakibazo.”
Amakuru IGIHE ifite ni uko bamwe muri aba banyamahanga batangiye ishoramari mu Rwanda harimo Michel Jackson n’umugore we Ellen Jackson bakomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari bamwe mu bitabiriye ibiganiro iri tsinda ry’abanyamahanga ryagiranye na Prof Nshuti Manasseh.
Kuri uyu munsi uyu muryango watangiye ubucuruzi bwo kuranga inzu ubinyujije kuri Youtube aho bafite umubare munini ubakurikira, mu minsi ya vuba uyu muryango kandi uritegura gufungura restaurant n’akabari kitwa ‘Vibe Restaurant Kigali’.