Mrs World yambuye ikamba uwari kurihabwa aranamukomeretsa bikomeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabereye muri Sri Lanka, aho Mrs World 2020, Caroline Jurie yafunzwe azira gukomeretsa mugenzi we wari wambitswe ikamba nk'umusimbuye ku mwanya wa Mrs World, akamukomeretsa ari kurimwambura.

Pushpika De Silva ni we wegukanye irushanwa rya Mrs World 2020 mu muhango wabereye mu murwa mukuru wa Sri Lanka, Colombo. Yambitswe ikamba ariko ntibyamuhira kuko byarakaje mugenzi we Caroline Jurie.

Acyambikwa ikamba, nyuma yaho gato, uwatsinze amarushanwa ya 2019 na 2020, Caroline Jurie, yerekeje kuri stage afata mikoro avuga ko uhawe ikamba atarikwiye na gato kuko ngo n'ubwo ari umugore yatandukanye n'umugabo we kandi uwatandukanye n'umufasha we ntabwo aba yemerewe kuryambara. Ati: 'Mfite icyifuzo gito, hari itegeko rivuga ko uwambara ikamba agomba kuba yarashyingiwe kandi ntatane n'umugabo we. Noneho rero, ndatera intambwe ya mbere mvuga ko ikamba De Silva yambaye ndimwambura rikambikwa igisonga cya kabiri.'

Jurie yahise ahindukira akuramo ikamba mu mutwe basa nk'abarirwanira niko gukomereka. De Silva yahise ajyanwa kwa muganga mu gihe Juri yahise afatwa na Polisi arafungwa kubera urugomo.

Ubusanzwe iri rushanwa rya Mrs World riba rigamije gushaka umugore mwiza cyane ku Isi (Mrs World) ryitabirwa gusa n'abagore bafite abagabo. Ni irushanwa ritandukanye na Miss World kuko yo yitabirwa n'abakobwa batarashaka ndetse bataranabyara aho baba bashakisha umukobwa mwiza ku Isi.

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/mrsworld-yambuye-ikamba-uwari-kurihabwa-aranamukomeretsa-bikomeye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)