MTN Rwanda igiye gutangiza gahunda izatera inkunga urubyiruko rufite imishinga itanga icyizere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni gahunda ngari izamara amezi 10, ikazahuza urubyiruko rufite ibigo by'ubucuruzi bimaze nibura umwaka byanditswe n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB kandi byifashisha ikoranabuhanga mu mirimo yabyo ya buri munsi, yaba ari mu rwego rwo gucuruza, kwamamaza, kwishyuza no kwishyura n'ubundi.

Ibikorwa byo kwiyandikisha byatangijwe uyu munsi, bizageza ku wa 7 Gicurasi uyu mwaka, nyuma MTN Rwanda na Inkomoko bakazatoranya imishinga itanga icyizere, ubundi itandatu ya nyuma ikazinjira mu kindi cyiciro aho ba nyirayo bazahabwa amahugurwa azibanda ku icungamutungo, kwishyura imisoro no kwagura ubucuruzi.

Bitewe n'uko ba nyir'imishinga bazakoresha amasomo bahawe muri ayo mahugurwa azamara amezi atanu, MTN Rwanda na Inkomoko bazatoranyamo indi mishinga itatu, noneho yinjire mu cyiciro cya nyuma cyo guterwa inkunga y'amafaranga, aho buri mushinga uzahabwa miliyoni 1 Frw.

Icy'ingenzi muri iyi gahunda si ubucuruzi bwo mu cyiciro runaka, ahubwo ni uburyo rwiyemezamirimo azashobora kuwusobanura neza, akereka akanama nkemurampaka ko umushinga we ufite icyo uzamarira umuryango Nyarwanda, yaba mu kongera imirimo, kwigisha abandi, gufasha abayishoboye n'ibindi.

Umuyobozi ushinzwe Ihuzabikorwa muri Inkomoko, Sara Leedom, yavuze ko bishimiye kugira uruhare muri uyu mushinga.

Ati 'Twebwe muri Inkomoko tureba ba rwiyemezamirimo b'urubyiruko mu Rwanda tukabashyira mu ihangana rituma barushaho kuyoboka ikoranabuhanga, bagakoresha ubucuruzi bwo kuri internet, ndetse bagahanga udushya. Inkomoko yishimiye ubufatanye bwayo na MTN mu gufasha ba rwiyemezamirimo bato guhangana n'imbogamizi bahura nazo, ku buryo bakura byisumbuye.'

Yongeyeho ko ''Level Up your Biz' ni amahirwe yo kugira ubumenyi bwisumbuye mu miyoborere kuri ba rwiyemezamirimo bafite imikoranire mu ikoranabuhanga, bakazayakura muri Inkomoko n'ibikoresho by'ikoranabuhanga bya MTN Rwanda'.

Umuyobozi Ushinzwe Abakiliya n'Ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, Yaw
Ankoma Agyapong, yavuze ko MTN Rwanda irajwe ishinga n'iterambere ry'urubyiruko.

Ati "Turi urubuga rufasha urubyiruko rw'u Rwanda guteza imbere impano zarwo kugira ngo rugere ku bintu bihambaye. Turajwe ishinga no gushora mu bikorwa by'urubyiruko kugira ngo imishinga yabo yagurwe nk'uko biri mu ntego za MTN Rwanda zo guteza imbere ubucuruzi buto n'ubuciriritse, ari nabyo bigira ingaruka ku iterambere ry'igihugu muri rusange".

Ritah Umurungi Ushinzwe Itumanaho no kumenyekanisha MTN Rwanda yavuze ko uyu mushinga ari amahirwe ku rubyiruko yo kwiteza imbere.

Ati "Turashishikariza urubyiruko gukoresha aya mahirwe bakerekana imishinga bafite ifite igihugu akamaro. Uretse ibihembo, urubyiruko ruzatoranywa ruzigishwa uko bategura ibitabo by'ibaruramutungo, uko bakwishyura imisoro n'uko bamenyekanisha ibikorwa byabo, kandi byose bizarushaho kuzamura ubucuruzi bwabo".

Umurungi yasobanuye ko "Imishinga izakirwa izanamamazwa ku mbuga nkoranyambaga za MTN Rwanda, ku buryo bizayifasha kumenyekana vuba ku rwego rw'igihugu. Abazatoranywa kandi bazahabwa ibirimo internet y'ubuntu izabafasha mu mahugurwa azamara amezi atanu, kandi bakayihabwa buri kwezi".

Ku rubyiruko rwifuza kwiyandikisha muri iyi gahunda, rushobora kunyura kuri https://www.mtn.co.rw/yolo/sme/. bakandikisha imishinga yabo.

Umuyobozi Ushinzwe Abakiliya n'Ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, Yaw Ankoma Agyapong, yavuze ko MTN Rwanda irajwe ishinga n'iterambere ry'urubyiruko
Abayobozi ku mpande zombi bishimiye itangizwa ry'iki gikorwa
Umuyobozi ushinzwe Ihuzabikorwa muri Inkomoko, Sara Leedom, yavuze ko bazagira uruhare muri aya mahugurwa binyuze mu kongera ubumenyi
Umurungi yashishikarije urubyiruko kwitabira gutanga imishinga yarwo
Abitabiriye umuhango wo gutangiza iki gikorwa bari bambaye udupfukamunwa nk'uburyo bwo kwirinda COVID-19
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Itumanaho no kumenyekanisha MTN Rwanda, Teta Mpyisi
Abitabiriye uyu muhango bari bubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19
Wibabara Gisèle Fanny ukora muri MTN ni we wari umusangiza w'amagambo

Amafoto: Ihorindeba Lewis




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mtn-rwanda-igiye-gutangiza-gahunda-izatera-inkunga-urubyiruko-rufite-imishinga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)