Polisi yo mu Buhinde kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko yataye muri yombi abagabo babiri bakekwaho kwifashishwa inkende bagamije kwiba abaturage amafaranga mu nzira zo mu murwa mukuru, New Delhi.
Nkuko tubikesha 7sur7, abo bagabo batawe muri yombi nyuma yo kugezwho ikirego n'umwe mu baturage wavuze ko yibwe amayero 6750. Ngo abo bagabo bifashishije inkende bazohereza kumutangira ngo zibuze moto ye kugenda, imwe ijya imbere indi ijya inyuma, hanyuma moto ihagaze abo bagabo bajya kumwambura ikofi yari afite bariruka.
Polisi imaze kugezwaho ikibazo yahise itangira iperereza, iza gufata babiri bakekwa kuwa Kane w'iki cyumweru mu gihe umwe atarafatwa. Inkende zabo nazo zarafashwe zijyanwa mu kigo gishinzwe kwita ku nyamaswa.
Mu Buhinde inkende zikunze kwifashishwa mu bikorwa bitandukanye nyuma yo gutozwa uko zizajya zibigenza, ndetse ubujura buzifashishije bwo burasanzwe.
Comments
0 comments