Mu cyumweru kimwe, u Rwanda rwohereje mu mahanga ikawa ifite agaciro ka miliyoni 197 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imibare yatangajwe na NAEB kuri uyu wa Mbere tariki 12 Mata 2021, igaragaza ko mu Cyumweru gishize nibura ikawa ingana n'ibiro 115.200 ariyo yoherejwe mu mahanga ifite agaciro ka 198.720$.

Ku rundi ruhande ariko ubuyobozi bw'iki kigo butangaza ko habayeho igabanyuka ku bijyanye n'agaciro k'ikawa yoherezwa mu mahanga kuko mu cyumweru cyabanje ikilo cy'ikawa cyaguraga amadolari 3.64 [US$3.64/Kg], mu gihe muri iki kirangiye yageze kuri US$1.7/Kg.

Itangazo rya NAEB rikomeza rivuga ko ahantu ikawa yoherejwe cyane ari mu bihugu bya Afurika y'Epfo, U Buholandi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Igiciro cy'ikawa yoherezwa mu mahanga cyaragabanutse



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-cyumweru-kimwe-u-rwanda-rwohereje-mu-mahanga-ikawa-ifite-agaciro-ka-miliyoni

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)