Nk'abibanda ku myidagaruro mu kiganiro na Sina Gerard twamusabye kugaruka kuri iki gisata atasize inyuma maze agaruka kuri byinshi birimo imishinga afite ariko biba urwenya cyane ageze aho ahuza iki gisata n'ubwurozi. Yasobanuye ukuntu kugeza magingo aya abandi ba Dj babuze akazi muri iki gihe kubera Covid-19 ariko abacurangira ingurube ze bo bakaba bakomeje kuyora ifaranga.
Sina Gerard yahishuye uko aba Dj bacurangira ingurube ze bo bakomeje kuyora ifaranga mu gihe abandi Covid-19 yabubikiye imbehe
Twabanje kumubaza tuti 'Mukunda umuziki?' Maze adusubiza agira ati 'Abanyamuziki bose barahari, ntubizi se ko muri fame y'ingurube zitunzwe n'umuziki amasaha 24 kuri 24. Tugira undi muziki utambuka ahangaha w'abakurikirana umuziki. Twagiye mu matungo turavu tuti kuki se ho bitagerayo byagezeyo rero abantu barakererewe'.
Akiri aha twahise tumubaza ubwoko bw'umuziki ajya abona ingurube ze zikunda iyo azigendereye, maze asubiza agira ati 'Zikunda umuziki utuje, utuma zituza zikororoka neza. Dj yabonye akazi arakora, bagomba gusimburana uwo ku manywa naho undi agakora ijoro, abo nabo barabihemberwa'.
Yakomeje avuga ko mu gihe abandi bahagaze bakaba abashomeri bamwe bagahindura imirimo abo mu matungo bo batigeze bahagarara ngo babure akazi kuko ari bwo akabo karushijeho gukomera no kuba kenshi.
Sina amaze guhabwa ibihembo byinshi bishingiye ku guhanga udushya mu buhinzi n'ubworozi
Mu bindi bikorwa uyu mushoramari afite bijyanye n'imyidagaduro harimo amashevare aho kuri ubu afite abayasiganwaho n'abashaka kubyiga ngo imiryango irafunguye. Afite ikipe y'umupira w'amaguru kandi yamaze kuzuza ikibuga kijyanye n'igihe yise icy'abanyarwanda kizajya kiberaho imikino itandukanye.
Yavuze ko nta kabuza mu minsi iri imbere abantu bashobora kuzatangira kumva ikipe ye ifite imikino ya gicuti na APR na Rayon Sports n'andi makipe atandukanye. Afite Itorero abakorobate ndetse hari n'andi makuru avuga ko ari kubaka studio izajya ikorerwamo indirimbo z'abahanzi.