Mu gihe twibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, Umushakashatsi Tom Ndahiro aratwibutsa uko Venuste Nshimiyimana yagiriye inama Perezida Habyarimana yo gukwirakwiza Interahamwe mu Rwanda hose. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru Venuste Nshimiyimana, arazwi mu Rwanda mbere na nyuma ya Jenoside. Yamaze hafi imyaka irenga 24 akorera BBC ubu akorera Ijwi ry'Amerika ivugira i Washington DC mu Kirundi no mu Kinyarwanda. Mbere ya Jenoside Venuste yari umukozi wa MINUAR ushinzwe kumenyekanisha amakuru. Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye ku itariki ya 7 Mata 1994, Venuste Nshimiyimana ni umwe mu bantu bavuye mu Rwanda rugikubita.

Venuste ari mu bantu batanze ubuhamya bwanditse yerekana uburyo ingabo za Loni, MINUAR, zatereranye abicwa muri Jenoside zigakuramo akazo karenge zikigendera. Ubwo buhamya wabusoma mu cyongereza Genocide in Rwanda: 'The United Nations Watched the clouds of the murderous storm gather' cyangwa mu gifaransa 'Le génocide des Tutsi à ETO Kicukiro: tout le monde savait!' Ni ubuhamya bw'umuntu wabonye ibikorwa, cyane ko atahigwaga akaba yari yaranizewe na Leta y'u Rwanda y'icyo gihe ngo ababere muri MINUAR.

Muri Nyakanga 2013, nasohoye inyandiko ebyiri zivuga ku ruhare rwa Venuste Nshimiyimana mu gushingwa kwa radiyo rutwitsi ya RTLM. Imwe ni iyiswe 'Umunyamakuru Venuste Nshimiyimana wa BBC mu mugambi wa Jenoside' indi ikaba 'Abanyamakuru bari muri 'Dream Team' y'Interahamwe n'Impuzamugambi'.

Venuste Nshimiyimana ni umuntu twamenyanye nyuma ya Jenoside ndetse turamenyerana. Ni umuntu utaragiye cyane mubyo kwamamaza amatwara y'abajenosideri nyuma ya Jenoside. Ahubwo ni mu bantu bagiye bashyira ukuri ahabona, uretse rimwe ho mu mwaka w'2002 yagiye muri gereza yo mu gihugu cya Mali akagirana ibiganiro n'abafungwa barimo Jean Kambanda, Dr. Clement Kayishema n'abandi. Aho agiriye muri radiyo VOA yasubiye muri PARMEHUTU cyane ugereranyije n'uko yari akiri muri BBC.

Icyo kiganiro kitigeze cyerekana ko abo bajenosider bicuza, BBC-Gahuzamiryango yagihitishije mu mwaka w'2004 mu gihe twibukaga Jenoside ku nshuro ya 10. Venuste yansobanuriye ko bitari ubushake bwe ko kinyuzwa muri Radiyo BBC ngo ni umwe muri bagenzi be wagikunze akakibika imyaka ibiri gitegereje igihe nyacyo.

*Venuste Nshimiyimana yubatse ibikorwa remezo bya Jenoside*

Uyu munyamakuru ntiyifatanyije n'abajenosideri muri ya mezi y'icuraburindi yo muw' 1994. Ariko kandi, Jenoside si impanuka. Jenoside ni icyaha cy'ubugome gishaka abahanga bo kubaka ibikorwa remezo by'icyo cyaha (genocide infrastructure). Iby'ishingwa rya RTLM, ni igikorwa kimwe, ariko hari n'ibindi Venuste Nshimiyimana yakoze, byo agomba kuzabwira abanyarwanda n'isi icyabimuteye akanabisabira imbabazi (abishatse).

Mata 2014, navuganye na Venuste kuli telephone, mubaza niba yibuka misiyo ya MRND yigeze gukora mu Ukwakira 1992. Aho kumbwira ngo yego cyangwa oya yambwiye ko yihuta. Nakomeje kujya mushaka ndamubura. Nabimubajije kubera ko nari mfite raporo y'inyigo ye yandikishije umukono igenewe Perezida wa MRND, Juvenal Habyarimana. Bibaye ngombwa kubugaragaza.

Iyo raporo igomba kuba yarashyizwe ku mashini mbere y'uko ishyikirizwa Habyarimana yari 'Uko MRND ibona imiterere y'ibibazo bya politike n'imibanire mu Rwanda: Ibyigaragaza, isesengura n'ingamba Kigali, Ukwakira 1992.'

Uwo munyamakuru wa BBC atangira abwira Habyarimana ati: 'Nshimishijwe no kubagezaho Raporo y'ubutumwa nakoreye mu gihugu hose kuva taliki ya 4 kugeza ku ya 19 Ukwakira 1992.' Mu magambo arimo kwicisha bugufi Venuste ati 'ndizera ko iyi Raporo izagirira akamaro ishyaka.'

Iyi raporo ntigaragaza urwego rwamutumye. Ari urwa leta ari n'urw'Ishyaka MRND. Igishoboka ni uko ari Perezida Habyarimana ubwe watumye uyu munyamakuru. Ikindi ni uko ubona atari ubutumwa bwarimo umuntu urenze umwe.

Ikibazo abamutumye bibazaga

Venuste yerekanye icyo bashakaga kumenya: 'twakoze iyi nyigo ngo tumenye ukuri, umwanya nyawo MRND ifite mu ruhando rwa mashyaka ya politike mu Rwanda. Ni ubuhe buryo buzakoreshwa mu gushimangira no gukomeza icyizere abanyarwanda bayifitiye?'

Atangira yibutsa Habyarimana ko: 'inkubiri ya demokarasi yugarije Afrika' itasize u Rwanda. Ati: 'Nubwo u Rwanda ruhanganye n'intambara yashojwe n'Inyenzi-Inkotanyi taliki ya mbere Ukwakira 1990, rwashyize umukono runemeza Itegeko-nshinga rishya (06/10/1991)'.

Ku bwa Venuste Nshimiyimana, MRND ryari 'ishyaka ry'ikigugu rihanganye n' amashyaka adashinze yishyize hamwe aharanira kurushaho kugira imbaraga, mu cyitwa Komite Njyanama (Comité de Concertation).' Asobanura ko iyo komite 'nta mbaraga ifite, kubera ko ishingiye ku bantu, (Faustin TWAGIRAMUNGU na Justin MUGENZI), kurusha ko ishingiye ku mashyaka.'

Raporo ayisoza avuga ko ashingiye ku iperereza bakoze mu gihugu, 'twasoza twemeza tutibeshya ko amashyaka akurikirana mu buryo bukurikira: MRND-MDR-CDR-PL-PSD. Muri Kiliziya (ni Gatolika gusa yabajijwe): PL-MDR/CDR-MRND-PSD.'

Uburyo bwakoreshwejwe na Venuste Nshimiyimana mu nyigo

Venuste yasobanuye ko bakoze iperereza mu gihugu hose, 'Mu rwego rwo kumenya aho ishyaka MRND rihagaze ugereranyije n'andi mashyaka ya politike, hagamijwe gushyiraho ingamba zituma MRND idahubangana.' Kubera iyo mpamvu avuga ko muri buri Perefegitura babajije abantu bakurikira: 'Abayobozi b'amashyaka duhanganye; Abadepite; Ababurugumesitiri bose; Abaperefe n'abasuperefe; Abankadereri b'urubyiruko mu rwego rwa perefegitura na komini; Abepisikopi n'abihayimana; Abayoboke ba MRND; Abanyamahanga; n'Abatagira amashyaka babarizwamo.'

Muri raporo harimo amazina menshi y'ababajijwe ntashyira muri iyi nyandiko ngufi.

Abo MRND yagombaga kwifashisha muri buri Perefegitura

*Umujyi wa Kigali na Kigali-Ngali*

Venuste Nshimiyimana yagiriye inama Habyarimana ko MRND igomba kwifashisha cyane cyane abayoboke bayo bavuga rikijyana, nka Charles Nyandwi na Mathieu Ngirumpatse n'abandi. Inama yarumviswe kuko Ngirumpatse yaje kugirwa Perezida wa MRND asimbuye Habyarimana.

Venuste yagaye uwari Burugumesitiri wa Nyarugenge, avuga ko asa n'usinziriye, ngo 'rimwe na rimwe yitwara nk'uri muri opozisiyo.' Yatanze raporo ko uwari Burugumestri Kicukiro 'n'ubwo yemera imbaraga za MRND, yayivuyemo yigira muri PSD.'

Kuri Bwana Francois Karera, wahoze ari Burugumesitiri wa Nyarugenge Venuste yaramushimye ko 'afite umuhate kandi n'abaturage bamwibonamo.' Kimwe n'uwa Kacyiru yavuze ko ari 'ntamakemwa, arakorera ishyaka n'umurava mwinshi.'

Kimwe mu bibazo Venuste agaragariza Habyarimana by'umwihariko ibiri mu mujyi agira ati: 'Mu giturage amashyaka menshi ntacyo ababwiye. Ikibazo ni abanyamujyi barenzwe n'inda, cyane cyane abatuye muri kapitali, dore ko ari na bo bazanye kandi bayoboye amashyaka arwanya MRND.'

Ikindi kibazo cyo mu mujyi wa Kigali na Kigali-Ngali ni 'abafite ubukana budasanzwe'. Abo bakaba ari 'Abatutsi bayobotse PL ku bwinshi.'

Venuste yeretse Habyarimana ikibazo abona ko ari ingutu: 'Kuba i Kigali hari abanyamahanga benshi bakora mu miryango mpuzamahanga, bakoresha Abatutsi gusa, akenshi bakaba no mu ngo zabo, ni ikibazo gikomeye kizabangamira MRND.'

Venuste agaya imikorere ya MRND ko iryo shyaka ritamenye 'gukoresha itangazamakuru mu nyungu zayo.' Akajya inama ko 'hakwiye kubaho ikinyamakuru gishinzwe gusa gusesengura ibyiza bya revolusiyo y'Abahutu yo muri 59 na Repubulika yadusigiye. Buri gihe uko gisohotse, MRND igatanga ubutumwa nk'ishyaka rya rubanda nyamwinshi, igasenya MDR kuko ari cyo ishingiyeho.' Nta gitangaza kuba ari mubagize igitekerezo cyabyaye RTLM.

Yanamugiriye inama ko ikinyamakuru UMURWANASHYAKA cya MRND cyareka gusohoka buri kwezi, ahubwo kigasohoka buri cyumweru gitangaza udushya twabaye muri buri karere k'igihugu. Muw' 1993 abanyamakuru bakomeye b'Umurwanashyaka bimukiye muri RTLM.

Yifuje Interahamwe nyazo henshi uhereye i GITARAMA

Venuste Nshimiyimana yibukije Perezida Habyarimana ko ngo n'ubwo, Gitarama 'ari yo soko ya revolisiyo ya rubanda yo muri 1959 kubera abarwanashyaka ba MDR Parmehutu bahavuka na Musenyeri Andre Perraudin wayicuze, Gitarama ni imwe mu maperefegitura yashegeshwe cyane n'imvururu zo mu 1972-1973 (Shyogwe, Koleji ya Kabgayi n'ibindi).' Ati: 'Abaturage ba Gitarama bashimiye ijyaho rya Repubulika ya kabili. Mu matora ya Perezida wa Repubulika, Gitarama iri mu perefegitura ya mbere yatoraga Umukuru w'igihugu. Ariko, aho amashyaka menshi yadukiye, Abanyagitarama benshi bayobotse MDR, Gitarama iba indiri ya MDR bise MDR Ivuguruye.'

Habyarimana na MRND bagiriwe inama yo 'kwiyegereza Gakinjiro, abamotari, amashyirahamwe y'abakozi bo mu ngo, bakaba abayoboke' Venuste ati abo 'nibo baba Interahamwe nyazo.'

Venuste ati MRND ntikwiye 'gusinzira nka MDR yirirwa isakuza ngo yaratsinze' kandi abaturage bayibeshya.

Nshimiyimana yibukije APROSOMA

Ageze kuli Butare ari naho iwabo wa Venuste, yavuze ko iyo Perefegitura itahungabanyijwe cyane 'n'amakuba u Rwanda rwagize'. Aho yashakaga kuvuga iby'amashuri. Ngo 'nta ngaruka mbi yagize mu mashuli amenshi yari ayobowe n'Abatutsi ari nabo bayiganjemo.'

Venuste kandi ati 'APROSOMA ya Gitera ntikibaho.' Kuri we ikibazo cyari Felicien Gatabazi. Akavuga ko 'yigize umwami w'a Banyabutare cyane cyane muri Ruhashya, Shyanda na Mbazi aho ishyaka rye PSD (Partie Social Democrate) ryiganje.'

Venuste yareze Gatabazi ikintu gikomeye. 'Kubwa Gatabazi, nta kavukire wa Butare wagombye kuba mu rindi shyaka uretse PSD.' Uretse ko na MRND na MDR avuga ko 'zihafite abayoboke benshi bitazuyaza.' Venuste yagaragaje ko MRND icyiganje mu ma Komini ya Ngoma, Huye na Nyakizu (kubera Baravuga Laurent na Bernadette Mukamurangwa, ariko imyitwarire yabo ntihesha ishema ishyaka). Ati: 'Udufasha cyane ni Chancellier Venant Ntabomvura utuje cyane. Atuye iwe kandi yiyegereza abaturage.'

Yashizeho urutonde rw'abandi bantu bakoreraga MRND batitangiriye itama. Abo ni Depite Amandin Rugira na Maurice Ntahobari. Kuri Ntahobari umugabo w' umujenosideri Pauline Nyiramasuhuko, Venuste Nshimiyimana yavuze ko mu gihe yari i Butare mu butumwa 'namubonye azamura idarapo ry'ishyaka i Sovu muri komini Huye.'

Abandi ni Viateur Nyandwi wari umuyobozi w'ifasi y'amashuri. Muri icyo gihe Viateur yari agiye kujya muri Canada kwiga Venuste ati 'twizere ko azakomeza kutubera umuvugizi muri Canada.'

Hari uwo yise 'umukangurambaga w'igitangaza, akaba ari Dr. NDINDABAHIZI Jean Chrysostome, n'umugore we Dr. Jeanne-Marie NDUWAMARIYA Venuste avuga ko 'yitangiye ishyaka'. Venuste Nshimiyimana yasabye Perezida Habyarimana ko akwiye kuvana Dr. NDUWAMARIYA ku buyobozi bw'ikigo cy'ubuvuzi mu Rwunge rw'amashuri i Butare, akamugira umuyobozi wa ONAPO i Butare itari ifite umuyobozi nyuma y'ubwo Dr. NDINDABAHIZI ahaviriye. Ngo kuzamura Dr. Nduwamariya byari gutuma 'barushaho kwamamaza amahame' ya MRND.

Kubijyanye na ba Prof. Barabwiriza RUNYINYA na Jean Gaulbert RUMIYA, Venuste yavuze ko 'bakwiye kwiminjiramo agafu, bakarushaho gucengeza amatwara y'ishyaka.' Nyuma y'amezi abiri, Rumiya aho kwiminjiramo agafu yasezeye muri MRND ayishinja ubwicanyi.

Kimwe na Gitarama, Venuste yagiriye inama Habyarimana 'Kwihutisha kwinjiza interahamwe,' muri iyo Perefegitura bakanihutira kwinjiza muri buri komini uhagarariye MRND abaturage bibonamo.

Ububyutse bwa Gikongoro

Venuste Nshimiyimana yongeye kwibutsa Perezida Habyarimana ko 'Gikongoro yari yarigaruriwe na Kanyarengwe.' Gusa ntasobanura uburyo Kanyarengwe yari yarigaruriye Gikongoro n'imyaka 12 yari amaze mu buhungiro. Ikindi ikibazo bagombaga kwibaza ni niba bizorohera MRND guhangana na MDR, PSD na PL mu gihe bishyize hamwe.

Venuste ati 'Ukuri ni uko, ishyaka rizarusha ayandi kwiyegereza rubanda ari ryo rizatsinda. Yabwiye Perezida Habyarimana abamufasha urwo rugamba. Uwa mbere ni Colonel Aloys Simba yise 'inkingi ya mwamba y'ishyaka muri Gikongoro' kubera ko ngo 'ahafite ikipe ayobora, icengeza amatwara y'ishyaka muri perefegitura yose.' Undi yavuze ni Perefe Laurent BUCYIBARUTA yavuze ngo 'nawe ni amaboko.' Undi atibagiwe ko yabafasha ni 'umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Musenyeri Agustin MISAGO.'

Venuste anagira inama Perezida wa MRND gusura kenshi bishoboka Myr. MISAGO umushumba wa Gikongoro, no kwiyegereza umuyobozi w'ifasi y'amashuri, agafasha ishyaka kwigarurira abarimu.

Yashoje ibya Gikongoro agira ati: 'Yego Col. Simba arakora cyane, ariko n'abandi bagomba gukora nkawe.'

Cyangugu ya Twagiramungu

Venuste Nshimiyimana yatangiye raporo ya Cyangugu avuga ko 80% y'Abanyacyangugu bari abayoboke ba MRND. Ati ariko ubu, 'andi mashyaka atumereye nabi'. Ngo hari MDR muri Gishoma iwabo wa Faustin TWAGIRAMUNGU no muri Gisuma kwa SERUBYOGO Zakaria. Undi yavuze ni RUTIHUNZA Theobald ngo urwanya cyane MRND, ati 'ariko ntazayishobora.' Yanagaragaje ko PL igaragara muri Gisuma no muri Cyimbogo ngo uretse ko itiganje. Venuste ashimangira ko CDR yiganje i Kamembe, Cyimbogo na Gishoma.

Kugira ngo MRND iganze andi mashyaka bikeneye kurushaho gukoresha Perefe Emmanuel BAGAMBIKI. Abandi ni Christophe NYANDWI, Yusufu MUNYAKAZI, Michel BUSUNYU (Karengera), Job MBABWIRE (Bugarama), BANDETSE Edouard (Nyakabuye), Elias BAKUNDUKUZE (Bugarama) na Venuste GATABAZI wabaye burugumesitiri wa Bugarama imyaka 10.

Aha naho, Venuste Nshimiyimana yagiriye inama Habyarimana gufata ingamba zo 'gukwirakwiza politike yo kwinjiza interahamwe' cyane ko ngo 'zirahari ariko zigomba kongerwa.' Indi ngamba yari ugukoresha kenshi mitingi muri Bugumya 'tunasenya Faustin wabaye icyitso cya FPR.'

Venuste asoza yemeza ko MRND ikomeye muri Cyangugu ikibazo kikaba abayoboke basinziriye 'muri ibi bihe bikomeye' kubera ubwoba bw'andi mashyaka. Uwo mujyanama mushya wa Habyarimana akabisubiramo ati: 'Niyo mpamvu dukeneye Interahamwe, ni zo mbaraga z'ishyaka.'

Intabwa Kibuye

Venuste Nshimiyimana yavuze ko Perefegitura ya Kibuye 'ifatwa nk'intabwa ya Repubulika ya kabili' ngo kubera kubera ko umuhanda Gitarama-Kibuye utarashyizwemo kaburimbo.

Abantu yagaragaje bafasha kuzahura ububyuke bwaho ni Depite Cyprien MUNYAMPUNDU, Edouard KAREMERA wigeze kuba Umunyamabanga Mukuru wa MRND (yaje kugirwa Visi-Perezida wa Mbere) na Enock RUHIGIRA wari Directeur de Cabiet wa Habyarimana.

Na Kibuye Venuste yabasabiye kwongererwa umubare w'Interahamwe. Ati: 'Interahamwe ziracyari nke zigomba kongerwa. Muri Gitesi, kuri sitasiyo ya PETRORWANDA hari Interahamwe nyinshi ni ibyo gushima.'

Gisenyi ya CDR

N'ubwo Habyarimana ariho yavukaga anatuye, Venuste Nshimiyimana avuga ko ngo urebye imiterere na politike y'iyo perefegiyura ya Gisenyi yari igizwe n'uturere tubiri, Ubushiru n'Ubugoyi. Utundi turere ntacyo tuvuze. Yavuze ko hari amacakubiri hagati y'utwo turere yabibwe na Theoneste LIZINDE akaba yarakomeje kuhaba, bikaba bibangamiye MRND.

Yihutiye kugera kuri CDR, Venuste ati iyo CDR 'yashinzwe n'Abahutu, ari nabo ishingiwe, intego yayo y'ibanze ni ukubungabunga ibyiza Revolisiyo yo 1959 yasigiye Abahutu. Ni nayo yabyaye Repubulika twubaha twese yavutse taliki ya 28/1/1961. Nta numwe ushobora kuzayambura Abahutu biyemeje kuzatsinda umwanzi duhuriyeho.' Twibutse ko ubu bushakashatsi yabukoze Ubuyobozi bw'Ingabo za FAR bwarasobanuye ko umwanzi ari Umututsi.

Ikibazo yibazaga akanagishakira igisubizo ni icya CDR izamuka umunsi ku wundi, akabaza ati 'MRND irabyitwaramo ite?' Ngo umuvuduko wa CDR wari ubateye impungenge ngo ariko igisubizo ni uko MRND igomba kubumbatira ingufu zayo muri demokarasi yumvikana neza. Kuba CDR ari umwana wa MRND yari abizi.

Venuste yemeje ko Gisenyi ari 'indiri ya MRND na CDR' bityo ngo bakaba badashobora. gukangwa na Sylivestre KAMALI wo muri MDR udashinze cyangwa Christophe MFIZI ngo wari uherutse kwirukanwa iwabo muri mitingi yari yahakoresheje. Venuste ati 'Dufite abayoboke b'intarumikwa twizeye.'

Venuste Nshimiyimana yagejeje kuri Perezida Habyarimana ikibazo kitari icy'amashyaka. Ati: 'Abatutsi baragenda baba benshi muri Gisenyi, twitondera utubari dufitwe n'Abatutsikazi ku rugero rwa 90%.'

Amashyaka ahatanira Ruhengeri

Venuste Nshimiyimana yibukije ko 'kuva hambere abayobozi bakuru benshi b'igihugu bavuka mu Ruhengeri' ariko hakaba haravutse abarakare 'bavuga ko Repubulika ya kabili yabakandamije.' Venuste akarema agatima Habyarimana amubwira ko hari abemera ko intsinzi ya MRND ari intsinzi y'abanyarwanda bose.

Maze akibaza ati ese ko amashyaka MRND, MDR na CDR yose arahatanira Ruhengeri. Ni nde uzatsinda? Akisubiza agaragaza ko ntawashidikanya ku bwiganze bwa MRND. Akavuga ko abarwanashyaka ba MDR nka Donat MUREGO, Thadee BAGARAGAZA, BICAMUMPAKA, Andre SEBATWARE ari abo kwitondera. Uyu Bagaragaza ni Se bukwe wa Venuste Nshimiyimana.

Icyizere cyari muli ba Milita Casmir BIZIMUNGU, Joseph NZIRORERA, Ferdinand NAHIMANA, Boniface RUCAGU na Alphonse NTIRIVAMUNDA kuko 'ntawabahangara'. Ngo yavuze abo bane gusa ariko hari n'abandi atarondora.

Yasabye Habyarimana gutekereza uko 'twakwiyegereza' abakuwe mu byabo n'intambara. Bakanakora ibishoboka byose ngo 'batayoboka FPR n'ibyitso byayo' byo mu gihugu (MDR-PL). CDR yabonaga nk'umukeba, aha Venuste agira inama Perezida Habyarimana 'gushyigikira gukwirakwira kwa CDR.'

Byumba yahungabanye

Venuste Nshimiyimana yagaragaje icyizere cya Perefegitura ya Byumba. Ngo uretse intambara yayihungabanyije, ngo Byumba 'ntiyigeze ikemanga politike y'iterambere y'ishyaka ry'igihugu MRND.' Yemeza ko 'abarakare nka Jean Marie Vianney HIGIRO' bazagerageza kuyobya abaturage ariko ntibazabemerera.

Ikibazo gikomeye cyari uburyo bakwigarurira abavanywe mu byabo bagera ku 350,000 hakiyongeraho n'aba Ruhengeri. Yagaragaje ko yemera ko MRND icyiganje muri Byumba ngo kubera ko amashyaka ya opozisiyo nta mwanya yabonye wo kuhashaka abayoboke. Yemeye ko hari aho ubona abayoboke bake cyane ba MDR, PL na FPR ngo uretse ko MRND ari yo yiganje.

Nta bantu benshi Venuste yari yizeye bamufasha muri Byumba uretse Immaculee NYIRABIZEYIMANA, Jean Baptiste GATETE n'umushumba (Gatolika) wa Diyoseze ya Byumba ngo 'n'ubwo agoye'. Uwitwa Dr. James Gasana yamuciriye urubanza ko 'ntawamwizera cyane.' Nyuma y'amezi make James Gasana wari Minisitiri w'Ingabo mu gihe Venuste akora iri perereza.

Kibungo yitaweho, yaratoneshejwe!

Venuste atanga raporo ko Perefegitura ya Kibungo 'itigize yirengagizwa na MRND nkuko bamwe babivuga.' Ngo Kibungo 'yagize imishinga myinshi y'iterambere n'abayobozi bakuru mu nzego za gisivili na gisilikare.'

Ikibazo yagaragaje ni igikwiye gukorwa kubera ngo amashyaka MDR, CDR na PL yazamukaga. Agaragaza ko MRND icyiganje mu makomini ya Kigarama, Rusumo, Mugesera, Rukara na Sake. Ati: MDR na PL zirigabanya Rukira, Kabarondo, Kayonza, Muhazi na Rutonde.

Venuste yavuze ko abazafasha MRND muri Kibungo ari Colonel Celestin RWAGAFILITA, Prosper MUGIRANEZA, Ferdinand KABAGEMA, Depite JYAMUBANDI Jean Bosco, Depite MUTABARUKA Sylivan na François NSHUNGUYINKA.

Mu ngamba zifatirwa Kibungo harimo 'kongera imbaraga zishyaka muri komini ya Kabarondo' kubera ko 'ifite 65%' y 'abayoboke ba PL. Ngo bagombaga gukora ibishoboka byose ngo badatakaza Rusumo.

Imibanire ya MRND n'andi mashyaka

Yahereye ku mibanire ya MRND na MDR. Venuste Nshimiyimana ati 'Birababaje kubona MRND na MDR birebana ay'ingwe, ariyo mashyaka akomeye yubatswe n'imbaga nyamwinshi y'Abahutu.'

Agasonubanura ko: 'Uguhangana kwayo nta handi gushingiye, uretse ku irondakarere ryimakajwe na Faustin TWAGIRAMUNGU, Froduald KARAMIRA na Dismas NSENGIYAREMYE. Kuri bo, MRND, Perezida wayo, akarere ikomokamo n'ingoma ye bigomba gusibwa mu mateka y'u Rwanda. Nta mucyo na muke wa Demokarasi wo kwihanganirana bagira.'

Venuste Nshimiyimana akagira inama Habyarimana ko ishyaka rya rubanda nka MRND ridashobora kubyirengagiza. Venuste Nshimiyimana yagaragaje akababaro ko gutana kwa MRND na MDR. Ati: 'Birabaje kuba Faustin TWAGIRAMUNGU yitiranya inyungu ze bwite n'inyungu z'igihugu, kugeza ubwo yahisemo kwifatanya na FPR atitaye ku ngaruka.'

Venuste kandi yagaragaje icyizere cy'uko ubumwe bushingiye ku bwoko buzaboneka. Ati: 'Amahirwe ni uko muri MDR harimo impirimbanyi zidashobora gutatira Repubulika. Kugirango MRND ishobore gutsinda FPR n'ibyitso byayo, igomba, n'ubushishozi bwinshi cyane cyane kwifatanya na MDR.'

Yakurikijeho imibanire ya MRND na CDR. Venuste agaragaza ko 'MRND igomba kwitwararika kuri CDR irimo kuyobokwa cyane na rubanda nyamwinshi.' Agasobanura ko 'CDR iziza MRND kuba yaratonesheje Abatutsi batera FPR inkunga y'amafaranga bakanayiyoboka.'

Venuste Nshimiyimana yabwiye Habyarimana ko 'gufatanya na CDR' ari ibishoboka cyane. Impamvu atanga ni uko 'MRND na CDR biruzuzanya mu kubumbatira ubusugire bwa Repubulika, revolisiyo ya 59 n'ubutegetsi bwa rubanda nyamwinshi bwo nkingi itajegajega ya demokarasi.'

Yanagiye inama ko uretse PDC idashinga, MRND ishobora kubana neza na RTD, PD, PECO, PADER, MFBP n'utundi dushyaka. Utwo dushyaka Venuste yadusabiye imyanya muri Leta y'Agateganyo yaguye. Ayo mashyaka yose atari PDC yajyanye na MRND na CDR.

Hakurikiyeho isesengura ku mibanire ya MRND na PL. Venuste ati. MRND 'ntiyarebera ubufatanye bya FPR na PL ngo iceceke ntigire icyo ikora' ngo kubera ko yaba 'itereranye inyungu z'ibanga nyarwanda.' Ngo MRND izihanganira PL gusa 'kubera gushyigikira demokarasi…'

Yashoreje ku mubano wa MRND na PSD, avuga ko 'hari abemera ko abayobozi ba PSD, Felicien GATABAZI na Frederick NZAMURAMBAHO ari abarondakarere' nka Faustin TWAGIRAMUNGU na bagenzi be. Icyakora, kuri Venuste Nshimiyimana, ngo PSD yari ituje, kandi 'ntiyinjiwe cyane n'umwanzi.' Ari Felecian Gatabazi, Nzamurambaho na Rumiya barishwe.

Venuste akavuga ko 'bamwe mu bayobozi ba PSD bakwiye kwibohora ingoyi ya Faustin ushaka kubagira ibyitso bya FPR.' Ati: 'Ubundi GATABAZI ntacyo atwaye, uretse ko yanga urunuka abaturuka mu majyaruguru.' Yanabwiye Habyarimana ko 'PSD ishobora kuba ikigega cya MRND yavomamo amajwi.'

Umusozo

Iyo usomye iyi nyandiko ya y'uyu munyamakuru wa BBC, usanga ari Ideologue (umucengezamatwara) wa Jenoside. Mu bantu benshi yavuze ko ari ingirakamaro babaye abajenoosideri ruharwa. Uretse bake nka Boniface Rucagu na Francois Nshunguyinka abandi n'abo baburanishije bakanakatirwa cyangwa bakaba babundabunda mu mahanga bihisha ubutabera.

Iyo usesenguye usanga Hutu-Pawa yaratekerejwe n'uyu munyamakuru wa BBC mbere ya Karamira waje kuyivuga mu ruhame nyuma y'umwaka uhereye ku gihe Venuste yatangiye raporo y'ubushakashatsi bwe.

Ubu Faustin Twagiramungu aravuga neza neza nka CDR ko nta muntu wafashe neza Abatutsi nka Habyarimana. Wagirango niyo akivuka akiga iga iyo mvugo. Ni Ingengabitekerezo ya PARMEHUTU imubungamo.

Byinshi bitari muri iyi nyandiko, ariko Venuste Nshimiyimana yarabyanditse muri raporo navuze, bizagaragazwa nyuma mu gitabo. Niba hari n'igisubizo cye tuzakibagezaho.

Nshoje ntashoje!

Tom Ndahiro

The post Mu gihe twibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, Umushakashatsi Tom Ndahiro aratwibutsa uko Venuste Nshimiyimana yagiriye inama Perezida Habyarimana yo gukwirakwiza Interahamwe mu Rwanda hose. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/mu-gihe-twibuka-ku-nshuro-ya-27-jenoside-yakorewe-abatutsi-umushakashatsi-tom-ndahiro-aratwibutsa-uko-venuste-nshimiyimana-yagiriye-inama-perezida-habyarimana-yo-gukwirakwiza-interahamwe-mu-rwanda-ho/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)