Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 12 Mata 2021, nyuma y’aho Nsabimana agiye mu murima we agasanga insina zose bazitemaguye.
Amakuru aturuka mu Murenge wa Nyamabuye avuga ko izi nsina zatemwe zari mu Murima w’aho sekuru wa Nsabimana yari atuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Gakwerere Eraste, yemereye IGIHE iby’aya makuru, avuga ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane abagize uruhare mu gutema izi nsina.
Yagize ati “Ni byo koko ni ko byagenze, amakuru twayamenye muri iki gitondo nyuma y’uko umuturage wacu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yari agiye ku isambu mu itongo ry’aho sekuru yari atuye bisanzwe nyine, yagezeyo asanga insina batemyemo izigera ku munani bazishyize hasi. Yahise abitumenyesha dutangira gushakisha ababigizemo uruhare dufatanyije n’inzego zibishinzwe.’’
Yavuze ko hakiri gukusanywa amakuru ndetse bizeye ko uwatemye izo nsina aza kumenyekana.
Yakomeje agira ati “Icyo navuga rero nubwo byagenze gutyo nta gikuba cyacitse kuko abarokotse mu Murenge wa Nyamabuye bameze neza, umutekano wabo ucunzwe neza. Ni abaturage biteje imbere n’ugize ikibazo akaba yafashwa kugira ngo gikemuke nk’uko abandi bafashwa bigizwemo uruhare n’ubuyobozi.”
Nyuma yo gutemerwa insina, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwagiye guhumuriza uyu muturage no kumubwira ko nta gikuba cyacitse.
Gakwerere yavuze ko ibyakozwe bigaragaza ko hari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ariko bagomba hagomba kubaho imikoranire y’inzego kugira ngo batahure abagize uruhare muri iki gikorwa cy’ubunyamaswa.