Muhanga : Abantu batamenyekanye batemye abaturage babiri banabaka ibyangombwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba baturage batemwe ni Ngombwa Robert na mugenzi we Muvandimwe Jean Claude batemwe na bariya bantu mu ijoro ryo ku wa 31 Werurwe rishyira ku wa 01 Mata.

Uwitwa Ngombwa Robert yatemwe ku kaguru bamutwara indangamuntu, uruhushya rwo gutwara imodoka (Permis de conduire) na 4 000 Frw yari afite mu ikofi.

Muvandimwe Jean Claude wari uje gutabara mugenzi we, yatemwe urutoki bikabije ubwo yageragezaga gukinga akaboko kugira ngo batamutema mu maso.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Ruli, Kambanda Innocent yavuze ko Ngombwa Robert yatemwe ahagana saa moya z'ijoro atashye iwe mu Mudugudu wa Karama.

Kambanda yavuze ko uwatabaye mbere bamwirukankanye, arahunga aza gutakira umuvandimwe ari na we bahise batema urutoki akinze ikiganza mu maso. Yemeza ko urutoki ruzavaho burundu.

Yagize ati 'Amakuru twahawe avuga ko ibi bisambo 2 byamaze gutema Ngombwa byihisha mu murima w'imyumbati, Muvandimwe ahageze bihita bimutema.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Muhanga-Abantu-batamenyekanye-batemye-abaturage-babiri-banabaka-ibyangombwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)