Muhanga: Hafashwe abandi babiri bakekwaho gutega abantu bakabatema bakanabambura - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abo basore bafashwe kuri uyu wa Kabiri nyuma y'uko ku wa 10 Mata 2021 hafashwe umugabo na we ukekwaho icyo cyaha, afatiwe mu Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe.

Hafashwe umusore w'imyaka 23 y'amavuko wo mu Mudugudu wa Rutenga mu kagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye n'undi w'imyaka 22 uturuka mu Mudugudu wa Gasharu mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Nyamabuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Shyogwe, Niyonzima Gustave, yavuze ko biyemeje guca urugomo n'ubujura biri kugaragara muri iki gihe.

Ati 'Bafatiwe mu Mudugudu wa Karama mu Murenge wa Shyogwe. Irondo ry'umwuga ryabafashe ku manywa.'

Kugeza ubu mu Mujyi wa Muhanga hamaze gufatwa abantu bagera kuri barindwi bakurikiranyweho gutega abantu bakabambura nyuma yo kubatema.

Mu minsi ishize abo bagizi ba nabi batemye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Gitare mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi bashaka kumwambura moto.
Niyonzima yasabye abaturage gukomeza ubufatanye mu kwicungira umutekano no gutahura abashaka kuwuhungabanya.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, kuri Sitasiyo ya Nyamabuye kandi bamwe mu baturage baherutse gutemwa bamaze gutanga ikirego cyabo.

Mu mujyi wa Muhanga hafashwe abasore babiri bakekwaho gutega abantu bakabatema bakanabambura

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-hafashwe-abandi-babiri-bakekwaho-gutega-abantu-bakabatema-bakanabambura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)