Muhanga-Kwibuka 27: Hari impungenge kubahura n'ihungabana mu gihe cyo kwibuka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'ibiganiro byahuje abahagarariye abandi mu mirenge ku rwego rwa IBUKA na AVEGA bategura kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, Abarokotse Jenoside baratabariza bagenzi babo bakunze guhura n'ihungabana mu gihe cyo kwibuka. Bitewe n'ibihe byo Kwibuka byahuriranye n'icyorezo cya Covid-19, bavuga ko bigoranye kubitaho mu gihe bagize ihungabana. Kwisanga ari bonyine ngo bibatera kwigunga, bikaba binashobora kubatera ibibazo bikomeye.

Uwiringiye Francine uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Nyabinoni, avuga ko kwibuka ku nshuro ya 26 bitagenze neza kubera ko byabereye mu rugo biturutse ku bihe byo kwirinda icyorezo cya COVID-19, bituma ihungabana rirushaho kubona urwaho, kumenya no kwita kubagize ihungabana byagiye bigorana kubera ingamba zo kwirinda COVID-19, hari n'aho ngo bahamagaraga umuganga akavuga ko bidashoboka.

Yagize ati' Kwibuka ku nshuro ya 26 ntabwo byagenze neza, kuko ibiganiro twahabwaga mbere byatumaga umuntu abasha kumva ko ari kumwe n'abandi ariko iki cyorezo cyatumye abagiraga umutima ukomeye woroha bakarushaho kwigunga bityo ihungabana rikiyongera ndetse no kubageraho biragorana kubera iyubahirizwa ry'amabwiriza yo kwirinda COVID-19, ukongeraho ko hari naho wahamagaraga umuganga akakubwira ko bidashoboka. Bikwiye guhinduka kugirango abahungabana barusheho kwegerwa bahumurizwe bo guheranwa n'ibyo baciyemo'.

Uwiringiye Francine / Ibuka Nyabinoni

Issa Bayiringire Danny uhagarariye Ibuka mu murenge wa Nyamabuye avuga ko mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 26 bagiye bahura n'ibibazo bitewe no kwibuka mu buryo budasanzwe bitewe na COVID-19 kuko ibiganiro byose byacaga kuri radio na televiziyo bityo uwahungabanye ntabashe kwitabwaho bitewe nuko hari muri Gumamurugo, ko ndetse hari naho birenga ibi kubera ubukene no kutaboba ibyo kurya kuri bamwe, bigatuma kwiheba no guhungabana byiyongera.

Yagize ati' Mu kwibuka ku nshuro ya 26 ntabwo byagenze neza cyane kubera icyorezo cya COVID-19, cyatumye kwibuka bihurirana na Gumamurugo ndetse bikaba byaratumye bagenzi bacu bakunze guhura n'ihungabana bigunga, hakiyongeraho ubukene bwa bamwe no kubura iby'ibanze no kutabona uko bajya gusura ababo aho bashyinguye mu rwibutso bigatuma bamwe bagira ihungabana bakabura n'uwabitaho bigatuma biheba kurushaho bagaheranwa n'agahinda no kubura uwo bagatura kuri bamwe'.

Perezida wa Ibuka mu karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco avuga ko umwaka ushize wa 2020 wabaye mubi cyane mu kwibuka abavandimwe n'inshuti kubera kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, ariko ngo uyu ng'uyu wo ushobora kuzoroha cyane kubera ko ikigo cy'igihugu cy'ubuzima (RBC) cyamaze guhugura abakangurambaga b'ubuzima bazafasha kumenya no kwita ku bazahura n'ihungabana.

Ashimangira ko umwaka ushize bitari byoroshye kuko ntabo kwita kuri aba bantu bari barateguwe cyangwa se ngo babe barabihuguriwe kuko icyorezo cyaje gitunguranye. Asaba inzego zitandukanye kuba maso kubagifite ingengabitekerezo ya jenoside n'abamagambo akomeretsa abarokotse. Asaba ko muri ibi bihe abarokotse bakwegerwa kurushaho, bagahumurizwa bityo ntibigunge ngo usange bari bonyine. Asaba kandi ko n'ababahemukiye bashaka gusaba imbabazi babanza bakitegura neza bitari ukuza kuzisaba byo kwikiza.

Yagize ati' Umwaka wa 26 twibuka abatutsi bazize jenoside byari bigoranye bitewe no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kuko ntawari wemerewe gusura cyangwa kwegera undi, ariko kubera iyoroshywa ryizo ngamba dufite icyizere ko uyu mwaka tuzabona uko twita kubazahura n'ibibazo by'ihungabana kuko nibura ubu dufite abantu bahuguwe n'ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC)'.

Akomeza ati' Bamaze kuduhugurira abazafasha ku kwita kubazahura n'ibibazo by'ihungabana ariko birakwiye ko tubaba hafi tukabarinda kwigunga, ariko na none abagifite amagambo bavuga akomeretsa bakayirinda, bityo n'abafite ingengabitekerezo bakwiye kwirinda, tunakomeze gusaba abasaba imbabazi kubanza kubyitegura ntibibe kwikiza abo basaba imbabazi'.

Rudasingwa Jean Bosco / Ibuka Muhanga

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukagatana Fortune avuga ko umwaka ushize koko byari bigoranye kwita kubagize ibibazo by'Ihungabana kubera ingamba zo kwirinda COVID-19, ariko ubu nibuze ngo hari abahuguwe biteguye gufasha abazahura n'ibi bibazo ndetse n'ibindi bitandukanye.

Yagize ati' Umwaka ushize ibikorwa byo kwibuka byahuriranye n'ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ndetse bituma kwita kubahuye n'ibibazo by'ihungabana batagerwaho kubera ingamba zari zarashyizweho kandi twese turimo kuzikurikiza, gusa kuri iyi nshuro ya 27 hari ibizahinduka bigendanye nuko hari abahuguwe kandi biteguye gufasha abazahura n'ibibazo kandi n'inzego z'ibanze twamaze kuzibutsa ko zigomba kujya zireba ibidasanzwe zigatanga raporo hagamijwe kubungabunga umutekano w'abarokotse no kubarinda ubababwira amagambo akomeretsa ndetse no gukumira abafite ingengabitekerezo ya jenoside bagahinduka, bose bagaharanira gushaka icyabateza imbere mu bufatanye'.

Guhera tariki ya 7 Mata buri mwaka, u Rwanda n'inshuti zarwo bifatanya kwibuka Abatutsi basaga Miliyoni bishwe mu gihe cy'iminsi 100. Ni Igihe gitangira tariki 07 Mata hagacanwa urumuri rw'icyizere. Bibaye ku nshuro ya 2 Kwibuka bikorwa mu buryo budasanzwe bitewe n'icyorezo cya Coronavirus kibasiye Isi n'u Rwanda rurimo.

Akimana Jean de Dieu



Source : https://www.intyoza.com/muhanga-kwibuka-27-hari-impungenge-kubahura-nihungabana-mu-gihe-cyo-kwibuka/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)