Uwo mugabo ubusanzwe nta hantu abarizwa hazwi ariko abaturage bavuga ko yari afite umugore yinjiye mu Karere ka Nyanza.
Yafatiwe mu Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe ho mu Karere ka Muhanga ahagana saa Cyenda z'amanywa ku wa Gatandatu tariki ya 10 Mata 2021.
Ashinjwa kuba yari amaze igihe yiba akanatega abaturage akabatema hanyuma akabambura.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Shyogwe, Niyonzima Gustave, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yari amaze igihe ashakishwa kubera ibikorwa akora birimo gutega abantu akabatema ndetse akabambura ibyabo.
Ati 'Twari tumaze igihe tumushakisha kubera ibikorwa by'ubugizi bwa nabi akora, noneho tukamubura kuko yabaga i Mpanga mu Karere ka Nyanza ahantu yakundaga kuba kuko hari umugore waho yinjiye.'
Yakomeje avuga ko uwo mugabo avugwaho no gucuruza urumogi.
Ati 'Avugwaho no kugemura urumogi muri uyu Mujyi wa Muhanga. Twahanahanye amakuru kugira ngo niyongera kugaruka inaha azahite afatwa.''
Niyonzima avuga ko uwo mugabo yari aherutse gutega Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Gitare mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi akamutema ashaka kumwambura moto.
Ati 'Yamuteze mu gihe gishize ashaka kumwambura moto, ariko ntiyayimwambuye kuko hahise habaho gutabara. Yamutegeye inaha mu Kagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe. Yasize amutemye aramukomeretsa bikomeye ku buryo yajyanywe mu Bitaro bya Kanombe.'
Uyu muyobozi yavuze ko mu Karere ka Muhanga hamaze iminsi hagaragara ibikorwa by'urugomo n'ubwambuzi, yemeza ko uwo mugabo yafashwe nyuma y'abandi bagera kuri bane batawe muri yombi mu minsi ishize.
Akimara gufatwa yahise ashyikirizwa Ubugenzacyaha kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.
Niyonzima yashimiye abaturage n'abanyerondo uruhare bagize mu gutahura uwo mugabo no kumutangaho amakuru kugeza igihe afatiwe.
Yasabye abaturage gukomeza gukorana n'inzego z'umutekano n'iz'ubuyobozi kugira ngo ibikorwa by'urugo, ubwambuzi, ubujura n'ubundi bugizi bwa nabi bicike burundu.