Muhire Jean Claude washinze 'Love Kids Foundation' umuryango uzwiho gusubiza mu buzima busanzwe abana bo ku muhanda, yambwitse impeta Uwera Marie Reine umukobwa wamuhaye impyiko.
Nyuma y'amezi 17 yivuriza mu bitaro bya CHUK, muri 2020 nibwo hamenyekanye cyane inkuru ya Muhire Jean Claude wari urwaye impyiko zombi ndetse ageze kuri Stage ya 5 ari nayo nyuma.
Kugira ngo abeho byasabaga ko byibuze abona umuntu umuha impyiko imwe. Yabonye umuntu wamuha impyiko ariko abura ubushobozi bwo kujya kwivuriza mu Buhinde, Kenya, Mexique n'u Bufaransa kugira ngo ahindurirwe impyiko.
Yaje kubona ubufasha maze tariki ya 20 Ukwakira 2020 yerekeza mu Misiri kwivurizayo muri As-Salaam International Hospital, yari kumwe n'uwamwemereye impyiko.
Uwera Marie Reine ni we waje kumuha impyiko akaba ari n'umukunzi we.
Muhire Jean Claude nyuma y'uko umukunzi we arokoye ubuzima bwe, uyu munsi yamwambitse impeta ya Fiançailles amusaba ko yazamubera umugore.
Muhire washize umuryango wa Save Kids Foundation, azwi nk'umwanditsi w'ibitabo ndetse akanakora film.
Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/muhire-jean-claude-yambitse-impeta-umukobwa-wamuhaye-impyiko