Mukangemanyi yatumijwe na RIB bwa mbere ku wa Kane, tariki 8 Mata 2021, ariko yanga kwitaba uru rwego avuga ko igihugu kiri mu gihe cy’icyunamo.
Uyu mubyeyi utuye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu, Umudugudu w’Ishema yongeye kumvikana avuga ko yahamagajwe.
Mu kiganiro yumvikanyemo ku rubuga rwa YouTube ya vquick Tv, Mukangemanyi Adeline Rwigara, yavuze ko yongeye guhamagarwa.
Yagize ati “Hari indi convocation yaje. Sinjye bahamagara buri gihe, bayicisha ku bayobozi b’imidugudu na ba gifitu. Bayicisha aho, bagahamagara umwana agasinya, bakayizana. Iya kabiri yoherejwe ku Cyumweru, nagombaga kwitaba ku wa Mbere.’’
Muri icyo kiganiro yumvikana avuga ko we n’abana be bakomeye kandi bashima Imana.
Ubwo aheruka guhamagazwa na RIB, ntiyitabye ndetse Umuvugizi w’Umusigire w’uru rwego, Dr Murangira B. Thierry, yari yabwiye IGIHE ko ibyerekeye ibyo akurikiranyweho azabimenyeshwa yitabye Ubugenzacyaha.
Ubusanzwe iyo umuntu ahamagawe inshuro ebyiri atitaba, Ubugenzacyaha bwiyambaza Ubushinjacyaha kugira ngo hakorwe urwandiko rumuzana ku gahato ruzwi nka ‘mandat d’amener’, hanyuma akabazwa ibyo Ubugenzacyaha bwifuza ko asobanura.
‘Mandat d’amener’ ntifunga ahubwo yateganyijwe kwifashishwa ku wanze kwitaba ubutabera, aho Umugenzacyaha asaba Umushinjacyaha uri mu ifasi y’aho akorera gukora urupapuro rumuzana ku gahato.
IGIHE yamenye ko ibijyanye n’ibazwa rya Mukangemanyi bishobora kuba byegejwe inyuma, bihabwa indi tariki itaramenyekana.
Mukangemanyi Adeline mu 2017 yarezwe ibyaha byo gukurura amacakubiri no guteza imvururu muri rubanda.
Nyuma y’umwaka umwe, amezi abiri n’iminsi 13, we n’abandi barimo umukobwa we Diane Rwigara bagizwe abere n’Urukiko Rukuru.
Indi nkuru wasoma: Mukangemanyi Adeline Rwigara yanze kwitaba RIB (YAVUGURUWE)