Kuri uyu wa Kane nibwo Mukangemanyi yitabye RIB kugira ngo asubize ibibazo mu magambo mu iperereza ku byo akekwaho. Yari yatumijwe na RIB bwa mbere ku wa 8 Mata 2021 ariko yanga kwitaba uru rwego avuga ko igihugu kiri mu gihe cy’icyunamo.
Nyuma Me Gatera Gashabana yasabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ko umukiliya we Mukangemanyi, yakwemererwa kuzarwitaba amwunganiye mu buryo bw’amategeko.
RIB yarabimwemereye kuko ari uburenganzira bw’uregwa bwo kubazwa mu Bugenzacyaha yunganiwe.
Ibyaha byo gukwirakwiza amagambo y’amacakubiri akurikiranyweho IGIHE yamenye ko byakozwe binyuze kuri internet ku miyoboro ya Youtube.
Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ati “Yabajijwe arataha, iperereza rirakomeje.”
Mu 2017 uyu mugore yarezwe ibyaha byo kubiba amacakubiri no guteza imvururu muri rubanda. Nyuma y’umwaka umwe, amezi abiri n’iminsi 13, we n’abandi barimo umukobwa we Diane Rwigara bagizwe abere n’Urukiko Rukuru.