Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa avuga ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatusti muri Mata 1994, ikipe ya Mukura Victory Sports yigeze gukurwaho amanota ishinjwa gukinisha umukinnyi bise Inyenzi.
ni mu kiganiro yari yatumiwemo kuri Televiziyo y'u Rwanda ku munsi w'ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 12 Mata 2021 cyagarutse ku buryo "Siporo n'imyidagaduro byabaye ibikoresho' mu gutegura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Munyangaju Aurore Mimosa yavuze ko mbere ya Jenoside Abatutsi bagiye bafatwa nabi mu makipe bakinagamo, bangwa, nk'aho yavuze ko mu bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko ikipe ya Mukura VS yigeze gukurwaho amanota ishinjwa gukinisha umukinnyi bise inyenzi(icyo gihe inyenzi ni izina bitaga abasirikare ba FPR Inkotanyi) wari uvuye i Burundi witwaga Camile Kayihura.
Ati 'Mu bushakashatsi byagaragaye ko hari aho byabaye ngombwa ko Leta isa n'aho igiye mu makipe, cyangwa se ijya mu bakinnyi n'abafana kugira ngo ibumvishe ko noneho bagomba gukoresha cya gikoresho cya siporo mu bundi buryo bwo gusenya Abanyarwanda."
"Natanga urugero, mu bushakashatsi hari aho bavuze ko Mukura VS yigeze gukinisha umusore witwaga Camile Kayihura, noneho baza kubafatiraho umwanzuro wo kubambura amanota, bakuraho Mukura amanota 14, yari umusore wabaga inaha yaragiye kwiga mu Burundi, bavugaga ko ari inyenzi.'
Ubu bushakashatsi bwakozwe na Dr. Gakwenzire Philbert kandi bugaragaramo n'izindi ngero zitandukanye nk'aho Rayon Sports yabujijwe kujya gukina muri Ethiopia bayishinja ko yaba igiye mu Nkotanyi, gutsindwa kwa Panthères Noirs yari ikipe ya Gisirikare, byabaga ari ikibazo gikomeye ku bafana b'ikipe yabatsinze kuko bakubitwaga cyane.