Dosiye ya Munyenyezi yaregewe urukiko nyuma y’iminsi itanu ishyikirijwe Ubushinjacyaha.
Bubinyujije ku rukuta rwa Twitter, Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwasabiye Munyenyezi ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi gufungwa by’agateganyo.
Bwagize buti “Uyu munsi Ubushinjacyaha bwaregeye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, dosiye ya MUNYENYEZI Béatrice busaba ko yaba afunzwe by’agateganyo.’’
Uyumunsi Ubushinjacyaha bwaregeye Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro, dosiye ya MUNYENYEZI Beatrice busaba ko yaba afunzwe by'agateganyo.
— Rwanda Prosecution (@ProsecutionRw) April 26, 2021
Munyenyezi Béatrice yagejejwe mu Rwanda ku wa 16 Mata 2021 aturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yarasabye ubuhungiro ariko nyuma yo kubeshya ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi akaza kubwamburwa.
Munyenyezi yahungiye muri Amerika mu 1998 avuye muri Kenya aho yageze muri Nyakanga 1994. Mu 2003 ni bwo yahawe ubwenegihugu bwa Amerika.
Ku wa 21 Gashyantare 2013 ni bwo uyu mugore yambuwe ubwenegihugu nyuma y’uko Urukiko rwo mu Mujyi wa Manchester muri Leta ya New Hampshire rusanze yarabeshye inzego kugira ngo ahabwe ubuhungiro. Mu 2017 yajuririye iki cyemezo ariko urukiko rugitesha agaciro.
Akigera mu Rwanda, RIB yatangaje ko imukurikiranyeho ibyaha birimo Kwica nk’icyaha cya Jenoside, Gucura umugambi wo gukora Jenoside, Gutegura Jenoside, Gushishikariza abantu ku buryo buziguye cyangwa butaziguye gukora Jenoside, Ubufatanyacyaha muri Jenoside, Kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu n’Ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu. Ibi byaha byakorewe mu yahoze ari Komini Ngoma muri Perefegitura ya Butare.
Munyenyezi w’imyaka 51 yashakanye na Arsène Shalom Ntahobali wahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akatirwa igifungo cya burundu n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, ndetse ni umukazana wa Pauline Nyaramasuhuko wahoze ari Minisitiri w’Umuryango kuva mu 1992 kugera mu 1994, na we wakatiwe n’inkiko.
Mu gihe cya Jenoside, Munyenyezi yari umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ndetse icyo gihe yari umunyamuryango w’Ishyaka ryari ku Butegetsi rya MRND.
KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO UBWO MUNYENYEZI YAGEZWAGA MU RWANDA