Musanze : Abantu batanu batwikiye abana babiri mu nzu umwe agahita apfa bakatiwe BURUNDU #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bantu ni bamwe muri batandatu ari bo Munyakazi Evariste, Nsengiyumva Théoneste, Uwamariya Clissencia, Munyamahoro Innocent, Mugiraneza Ildephonse na Hitimana Jean de Dieu uzwi nka Bondo.

Aba bantu bose baregwaga icyaha cy'ivangura n'ingengabitekerezo ya Jenoside, icyaha cyo gutwika, gukomeretsa no kwica umwe mu bana ba Manifasha Jérôme na Sifa Selesitini.

Muri bariya bantu batandatu, umwe witwa Hitimana Jean de Dieu uzwi ku izina rya Bondo we yahawe igihano cy'igifungo cy'imyaka irindwi.

Ibi byaha biregwa bariya bantu, byakozwe mu bihe bitandukanye, bikaba byarabereye mu Mudugudu wa Marantima, Akagari ka Rwebeya, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze.

Umuryango wa Manifasha Jérôme na Sifa Selestini bivugwa ko byatangiye batotezwa ko ari Abatutsi ndetse bikarangira ku wa 22 Gashyantare 2020 abana be batwikiwe mu nzu, umwe akahasiga ubuzima, undi akahakura ubumuga budakira.

Ubwo urukiko rwaburanishaga uru rubanza, rwumvise abatangabuhamya bane barimo Uwahoze ari Gitifu w'umurenge wa Cyuve, Nteziryayo Emmanuel, uwari ashinzwe irangamimerere mu Murenge, Uwabera Alice ndetse n'uwari Gitifu w'akagari ka Rwebeya Mukandutiye Albertine.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko guhamya bariya bantu icyaha cy'ivangura no gukurura amacakubiri kibahama bose uko baregwa, bityo bagahanishwa igifungo cy'imyaka irindwi n'ihazabu ya miliyoni imwe kuri buri wese.

Bwari bwasabye kandi ko Urukiko rwemeza ko icyaha cyo gutwikira abana mu nzu gihama Munyakazi Evariste, Nsengiyumva Théoneste, Uwamariya Clessencia, Munyamahoro Innocent na Mugiraneza Ildephonse, bityo bagahanishwa igifungo cy'imyaka 15 n'ihazabu ya miliyoni 5 kuri buri muntu.

Urukiko rwasomye icyemezo cyarwo mu cyumweru gishize tariki ya 08 Mata 2021, rwahanishije Munyakazi Evariste, Nsengiyumva Théoneste, Uwamariya Clessencia, Munyamahoro Innocent na Mugiraneza Ildephonse igihano cy'igifungo cya burundu, mu gihe Hitimana Jean de Dieu bita Bondo we yahanishijwe igihano cy'igifungo cy'imyaka irindwi (7).

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Abantu-batanu-batwikiye-abana-babiri-mu-nzu-umwe-agahita-apfa-bakatiwe-BURUNDU

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)