Musanze: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basaba ko basanirwa amacumbi yenda kubagwaho -

webrwanda
0

Bamwe muri bo, ni abatuye mu Midugudu ya Susa, Nduruma, Karwasa, Kinigi na Kimonyi bagaragaza ko inzu zabo zamaze kwangirika bikomeye kuko inyinshi zubakishijwe ibikoresho bitaramba izindi zikaba zarashaje kugeza n’ubwo amazi yatangiye kujya azinjiramo.

Mujawamariya Agnes ni umwe muri bo usaba ubufasha kuko ubu amazi yamaze gutobora akaba yisuka mu nzu agasohokera ahandi.

Ati “Iyi nzu nyimazemo igihe kirekire ariko ni uku nyituze, amazi yatangiye yinjira buhoro buhoro none murabona ko yakoze umugenda mu nzu agasohokera hariya, mfite impungenge ko izangwaho kuko iyo imvura iguye ibintu byose turabimanika kuko amazi ahita yuzura mu nzu."

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Musanze, Rwasibo Pierre, yavuze ko ikibazo cy’amacumbi ashaje akenewe gusanwa n’icyabatarayabona byamaze gushyikirizwa inzego bireba ngo zibikemure ariko nabo bategereje ibisubizo.

Ati “Turashimira Leta kuko yagerageje gushaka byibuze aho abantu bakinga umusaya mu bihe bitari byoroshye. Ibibazo by’amacumbi yamaze kwangirika n’abatarayabona byose twabishyikirije Akarere ngo bishakirwe ibisubizo kuko usanga bene ayo macumbi bafite ibindi bibazo nk’ibyo kuba bakuze, bafite ubumuga n’ibindi by’imibereho itatuma babona ubushobozi bwo kwisanira, ubu natwe turategereje.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeanine, yavuze ko ku bufatanye na Ibuka hamaze gukorwa urutonde rw’inzu zimeze nabi zikeneye gusanwa ndetse n’abakeneye kubakirwa bundi bushya bitarenze umwaka utaha bizaba byakozwe.

Ati " Dufatanyije na Ibuka twamaze kubarura inzu zikeneye gusanwa kuko hari izagiye zubakwa mu buryo bwihuse ngo abantu babone aho kuba bakinze umusaya, hari n’iziba zimaze igihe kinini, ubu zose zirazwi hari n’abatarubakirwa kandi ubona ko bakeneye ubufasha, birumvikana natwe tubanza kubishakira ubushobozi ariko icyo tubizeza ni uko bitarenze umwaka utaha bazaba basaniwe abandi bubakiwe."

Inzu zigera ku 151 z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Musanze ni zo zikenewe gusanwa naho indi miryango igera kuri 27 ni yo ikeneye kubakirwa amacumbi.

N’ubwo ikibazo cy’amacumbi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gikomeje kuba imbogamizi ku mibereho myiza yabo, bishimira aho bageze mu bikorwa byo kwiyubaka mu iterambere ry’igihugu kuko bataheranwe n’agahinda.

Amafoto agaragaza uko izi nzu zimeze muri iki gihe




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)