Ni ibikorwa by’ubukangurambaga byatangijwe ku wa Kane tariki 1 Mata 2021, muri gahunda idasanzwe yiswe ‘Irondo ry’Isuku’ ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Isuku ni uguhozaho, isuku ni iya buri wese’.
Ubu bukangurambaga bwatangirijwe ku rwego rw’Akarere, mu Mudugudu wa Rugari, Akagari ka Kamwumba Umurenge wa Nyange, ahakozwe isuku ku muhanda uva mu Mujyi wa Musanze werekeza mu Kinigi.
Mu butumwa yahaye abaturage n’abandi bitabiriye, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yasobanuye ko ari gahunda igamije kwimakaza umuco w’isuku bihereye kuri buri muntu ku giti cye kandi akabigiramo uruhare.
Yagize ati “Isuku ni isoko y’ubuzima, bityo ikaba igomba guhoraho kandi ikagirwamo uruhare na buri wese. Ni muri urwo rwego rero, iruhande rwa ya gahunda y’igitondo cy’Isuku yari isanzwe ikorerwa mu mirenge yose buri wa gatatu, Akarere kasanze ari ngombwa ko yongererwa imbaraga binyuze muri iri rondo ry’isuku, kubera ko irondo, nk’uko iri jambo ubwaryo ribivuga, bivuga guhozaho.”
Abaturage bagaragagaje ko bagiye gufatanya n’ubuyobozi muri uru rugamba bityo bakimakaza isuku bahereye mu ngo zabo ndetse no hanze yazo bityo Musanze ikaba akarere gasa neza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwavuze ko kugira ngo iyi ntego ishobore kugerwaho, bwashyizeho itsinda ry’abaturage b’abakorerabushake 15, muri buri murenge, bazajya bakora ubuhwituzi muri rusange no ku bantu ku giti cyabo.
Mu bandi bayobozi bari bitabiriye iki gikorwa, harimo Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Kamazi Axel, Inzego z’Umutekano, Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere, n’abandi.