Musore, hehe no guterwa indobo! Ngiyi imitoma igezweho muri uyu mwaka wa 2021 wabwira umukobwa ushaka gutereta maze akakwegurira umutima we wose – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imitoma ni amwe mu magambo akunze gukoreshwa n'abasore cyane cyane iyo barimo gutereta abakobwa babasaba urukundo ndetse no kugirango basigasire urukundo rwabo. Nubwo aya magambo ukunze gusanga abasore benshi baba bayazi nyamara burya bitewe nuko ibihe bigenda bihindagurika, aya magambo nayo arahindagurika ndetse hakaba n'amwe yirengagizwa bitewe n'ibihe.

Hano twabateguriye imitoma igezweho muri uyu mwaka wa 2021 ushobora kubwira umukobwa uwariwe wese agahita akwegurira umutima we wose.

1. Ndi kumwe nawe sinzigera nicuza mu buzima bwanjye, igihe kirekire ntikizigera kimbera nk'imyaka igihumbi.

2. Nsagwa n'ibyishimo byo kuba ndi kumwe nawe igihe cyose, kuvugana nawe, ndetse no kumva uri hafi yanjye bituma numva nezerewe mu umutima wanjye.

3. Ni wowe si yanjye narintegereje, imbaraga zinsunika zinjyana aho uri kuko kuba aho uri ntako bisa.

4. Nishimira cyane kugusoma kurusha uko nasoma undi muntu uwariwe wese kuko iminwa yawe impumurira neza nkumva nayigumana.

5. Iyo utari kumwe nanjye mbura ingingo zimwe na zimwe z'umubiri wanjye, nkumva nsigaye njyenyine ku isi.

6. Iyo uri kumwe nanjye mu mwanya mwiza nk'uyu w'umunezero, kugutekereza byonyine binzanira ibyishimo bidasanzwe, ese waba ubizi?

7. Mu gihe wumva uri wenyine, ujye ureba hagati y'intoki zawe wibuke ko ariho intoki zanjye zikwirwa neza honyine kurusha uko nazifatisha hagati y'intoki z'undi muntu.

8. Iyo nkubonye ntekereza ijuru mu gihe gito ubundi nkumva niho nibereye bigatuma ndushaho kuba hafi y'Imana kuko ariyo yakungeneye.

9. Ubuzima bwanjye nabuboneye muri wowe, kuko iyo utabaho nta buzima bwiza mba mfite kuko kubaho nkubona iruhande rwanjye binyongerera iminsi yo kurama ku isi.

10. Bavuga ko umuntu agwa mu rukundo rimwe gusa ariko njye iyo nkubonye iruhande rwanjye utuje undebana akanyamuneza n'ubwuzu bituma nongera kugwa mu rukundo inshuro zitabarika.

11. Rimwe na rimwe mba numva umutima wanjye ugiye guturitswa n'ibyishimo bivanze n'umunezero iyo nkutekereje kuko akenshi bituma mbura amahoro mu mutima wanjye.

12. Sinigeze mbasha kumenya neza ko nzagira ubuzima bw'umunezero mbukesha wowe igihe nakubonaga mu maso yanjye bwa mbere nkumva ibyishimo bitashye umutima wanjye.

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/musore-hehe-no-guterwa-indobo-ngiyi-imitoma-igezweho-muri-uyu-mwaka-wa-2021-wabwira-umukobwa-ushaka-gutereta-maze-akakwegurira-umutima-we-wose/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)