Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’uyu mwana, yavuze ko abayeho nabi dore ko ababyeyi be bari guha akato umwana we w’umwaka n’igice.
Uyu mukobwa ubusanzwe uvuka mu Murenge wa Kanyinya, yavuze ko yatewe inda n’umumotari kandi kuva icyo gihe ntibarongera kubonana na rimwe.
Ati “Umuryango wanjye ntabwo wemera uyu mwana, urabyumva ko akato katabura ku babyeyi.”
Yakomeje avuga ko ahangayikishijwe n’ubuzima bw’umwana we cyane ko n’umusore wamuteye inda batari bongera kubonana na rimwe.
Ati “Natwise mfite imyaka 17 umwana afite umwaka umwe n’igice. Ikibazo mfite ni uko uwanteye inda tutari twongera kubonana kandi yari yanyijeje ko tuzabana tugasezerana ku buryo ari nabyo yagendaga anshukisha kugira ngo tujye turyamana.”
Yemeza ko abayeho nabi kuko iwabo ntacyo bamufasha ahubwo bahora bamucunaguza banamucyurira ku buryo no kubona amashereka bimugora kubera kurya rimwe na rimwe.
Uyu mwana yemeza ko aramutse abonye abagiraneza bamurihira amashuri yajya kwiga imyuga kugira ngo abashe gutunga umwana we.
Impuzamiryango yita ku Burenganzira bwa Muntu, CLADHO, igira inama ababyeyi yo kudatererana abana babo bazizwa ko batwaye inda imburagihe, ahubwo bakababa hafi kugira ngo badahura n’ibibazo byisumbuyeho.