YESU, ni we wenyine ushobora gukiza umutima wakomeretse
"Kandi yantumye no kumenyesha abantu umwaka w'imbabazi z'Uwiteka, n'umunsi Imana yacu izahoreramo inzigo, no guhoza abarira bose. Yantumye no gushyiriraho itegeko ab'i Siyoni barira, ryo kubaha ikamba mu cyimbo cy'ivu, n'amavuta yo kunezerwa mu cyimbo cy'ubwirabure, n'umwambaro w'ibyishimo mu cyimbo cy'umutima wihebye.
Kugira ngo bahereko bitwe ibiti byo gukiranuka byatewe n'Uwiteka ngo bimuheshe icyubahiro. Nuko bazubaka ahasenyutse, bazubura amatongo yabanje kubaho, kandi bazasana imidugudu yasenyutse yamaze ibihe byinshi ari imyirare". Yesaya 61:2-4
Abantu b'Imana benshi bagendana ibikomere byinshi, imvune zo mu mitima. Uretse Imana ishobora kubakiza kuko Kristo ni we wemeye kwikorera imitwaro y'abarushye n'abaremerewe.
Twifashishishije igitabo cyumuhanuzi Yona igice cyambere cyose. Uhasanga umuhanuzi yona Imana imutuma kuburira ubwoko bw'Imana ariko kubera ko we umutima we warukomeretse yahisemo kwanga kumvira Imana arahunga.
Guhunga kwe kwamuteje Ibibazo ndetse na bagenzi be bahuriye mu nkuge, bahahuriye n'ibibazo kubera ko Baribahuye n'umuntu ufite umutima ukomeretse.
Yona1:1 -3â¦. Ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Yona mwene Amitayi riramubwira riti 2â³Haguruka ujye i Nineve wa murwa munini, uwuburire kuko ibyaha byabo birundanije bikagera imbere yanjye.'3Ariko Yona arahaguruka ngo acikire i Tarushishi, ahunge Uwiteka. Amanukana i Yopa abona inkuge ijya i Tarushishi, maze atanga ihoro, ajya mu nkuge ngo ajyane n'abandi i Tarushishi, ahunge Uwiteka.
Muri iki kigisho turareberahamwe : Igikomere ni iki? Wabwirwa niki ko umuntu afite umutima wakomeretse? Ibintu biranga umukristo ufite umutima ukomeretse?
UMUTIMA UKOMERETSE
Bavuga ko umutima wakomeretse igihe umuntu yahuye n'ikintu kimubabaje cyagwa kimwambura umunezero yahoranye kuva mbere.
Umutima ukomeretse umuntu ashobora kuwukurana bitewe n'amateka yisanzemo cyangwa se naho yarerewe, naho basanzwe nabo bafite ibikomere by'Imitima. Bikitwa ko uyu muntu afite umutima ukomeretse kubera ko yananiwe kwiyakira.
Umutima ukomeretse uterwa niki?
Kutitabwaho, ubukene bukabije, intambara, amateka y'Umuryango (kavukire), kubura ijambo mu bandi, ubupfubyi, ubupfakazi. Igisuzuguriro n'ibindi.
UMUNTU UFITE UMUTIMA UKOMERETSE ARANGWA NIKi?
Kumva ko ariwe wagowe nta wundi umeze nkawe, kumva ko ariwe ufite Ibibazo gusa, kudafasha abandi. Hari abikunda bakumvako aribo bafashwa gusa, guhorana umubabaro, kudashima, kwigunga, kurwaragurika, indwara zitagaragara. Guhorana amakimbirane n'abandi, guceceka cyaane, kwitinya no gutinya kuvuga mu bandi, gutekereza ibibi ku bandi buri gihe, kutagira urukundo...
Ese umukristo ubaho muri ubu buzima hari ingaruka ahura nazo?
Nibyo koko umutima ukomeretse si icyintu umuntu yizanira ariko nanone iyo wamaze kumenya ko umutima wawe urangwa na bimwe mu bintu twavuze haruguru washobora kuwuvura kuko Icyangombwa ni ukumenya ko wakomeretse hanyuma ugasaba Imana Ikagukiza kdi Irabishoboye.
ZIMWE MU NGARUKA Z'UMUNTU UFITE UMUTIMA UKOMERETSE UTARABIMENYE.
Amakimbirane mu muryango, kwiyahura, indwara zo mu mutwe, kwadukwaho n'umwuka w'ibiyobyabwenge, ubusambanyi, umwuka wo kwikinisha, guhora wikanga Amarozi, Kugira umuryango uhoramo amakimbirane urugo...
Abakristo benshi bahura n'ibibazo byinshi akenshi ugasanga barenzaho ntibavugishe ukuri kuri muribo, bya bintu byose umuntu aba adashaka kugaragaza byamubabaje ni byo bihinduka Igikomere. Ukazasanga mwenedata yarahindutse kandi we ntabimenye ko yahindutse . Ni byiza ko dusengerana tugahumurizanya kandi Tukanasurana, tugafashanya. Yesu Abahe Umugisha!
Umwigisha: Delphine Uwanyirigira
Source: Amasezerano.com
Source : https://agakiza.org/Ni-iki-gishobora-gukiza-Umutima-wakomeretse.html