Nsabimana Eric 'Zidane' ukinira AS Kigali avuga ko ashengurwa no kuba atazi se wamubyaye kuko yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, inkuru ze azumvana nyina umubyara.
Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yabaye Nsabimana Eric Zidane afite umwaka umwe, yaje kugira amhirwe yo kurokoka ariko se na mukuru we yakurikriaga baje kwicwa.
Ati 'Jenoside yabaye mfite umwaka umwe n'igice, papa yishwe muri Jenoside, ntabwo muzi isura gusa nzi izina. Barabimbwiye [uburyo yishwemo], yari inzira y'umusaraba itoroshye. Nabajije mama uko papa yari ameze, yarabinsobanuriye ambwira n'ukuntu yapfuye. '
'Gusa ni ibintu biba bigomba kukubaka, ntuheranwe n'amateka ukiyubaka nk'uko Leta yacu ibitubwira, tugomba kwibuka amateka duharanira kwiyubaka kugira ngo duteze imbere igihugu cyacu.'
Ati 'Mu rugo ndi umwana wa gatandatu, uwo nakurikiraga na we baramwishe muri Jenoside, bucura bwacu, unkurikira, ni umukobwa. '
'[Kwibuka] Ni ibihe iyo bigeze mba numva nta kindi kintu nakora, gusa ntabwo wakwigunga ngo wicare, uba ugomba kwibuka, tukibuka abavandimwe, inshuti bazize uko bavutse, atari bo babyigize, ahubwo ari ku bwa politiki mbi, ubuyobozi bubi.'
Nsabimana Eric Zidane avuga ko nubwo atagize amahirwe yo kugira se n'umwe mu bavandimwe, umupira w'amaguru wamufashije gukira ubwigunge yakuriyemo.
Ati 'Umupira waramfashije kuko watumye menyana n'abantu nabo baramenya. Kera njyewe ntabwo najyaga mvuga, nabaga nicaye mu rugo meze nk'ujunjamye wagira ngo hari ikintu nabonye muri Jenoside. Watumye niteza imbere mu bumwe cyangwa ubundi. '
Nsabimana Eric wakinnye mu Isonga na APR FC ndetse akaba yari mu Ikipe y'Igihugu y'Abatarengeje imyaka 17 yakinnye Igikombe cy'Isi muri Mexique mu 2011, ubu ni umukinnyi wa AS Kigali.
Source : http://isimbi.rw/kwibuka/nsabimana-eric-zidane-ashengurwa-no-kuba-ataramenye-se-wishwe-muri-jenoside