Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu Gatatu, tariki 7 Mata 2021, ubwo yatangizaga iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi igatwara ubuzima bw’inzirakarengane z’Abatutsi basaga miliyoni.
Perezida Kagame yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amateka y’ukuri kandi kutazahinduka, ngo gusibangane cyangwa ngo kwibagirane ari nayo mpamvu abahashaka kuyahakana Abanyarwanda batizigera bagira ubwoba bwo guhangana nabo.
Ati “Ni amateka, ni ukuri kutazahinduka ariko rero niba abahakana amateka, bagahakana ibyabaye, bitabatera isoni, njyewe wowe twagirira iki ubwoba bwo guhangana nabo?”
Perezida Kagame yashimiye by’umwihariko abitabiriye uyu muhango wo gutangiza ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko n’ubwo hashize imyaka 27 ihagaritswe hari abagikomeje gutsimbarara bakanga gutanga amakuru y’aho abishwe bajugunywe.
Yagize ati “Ntabwo uyu muhango tuwufata nk’ibisanzwe, buri gihe utwibutsa byinshi bikomeye. Kugeza uyu munsi turacyabona imibiri y’abajugunywe mu byobo hirya no hino mu gihugu, abakoze aya mahano barakidegembya hirya no hino ku Isi. Ariko ntabwo twakwemera ko uburemere bw’aya mateka buduherana.”
Ni inshuro ya kabiri ibihe kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bibaye Abanyarwanda n’Isi muri rusange bahanganye na Covid-19, byatumye ibikorwa bitandukanye birimo ibihuza abantu benshi bikumirwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.
Perezida Kagame yavuze ko kuba abantu badashobora guteranira hamwe nk’uko bisanzwe, byongera agahinda ku barokotse Jenoside.
Yakomeje agira ati “Kandi ukwihangana kwabo no kudacika intege aribyo biduha imbaraga zo gukomeza kwiyubaka no kubaka igihugu. Turabashimira inkunga yanyu no kwihangana no kwitanga kugira ngo twese tugire ejo hazaza heza.”
Umukuru w’Igihugu yavuze kandi ko kugira ngo igihugu n’Abanyarwanda bongere kubaho bikomoka kuri benshi bashatse kubaka u Rwanda rwiza rubabereye, bakanga kuba ibikoresho by’abayobozi babi.
Ati “Amahirwe yo kubaho mu buzima bwiza bayabonye bayafatishije amaboko yombi. Iyi ni inkingi ikomeye mu bigize imbaraba zacu. Kubera izo mpamvu no mu bihe by’ibibazo bikomeye n’abifuzaga kubarangaza no kubatesha igihe, Abanyarwanda barushijeho gukomeza kunga ubumwe.”
Yakomeje agira ati “Nta kindi gihe u Rwanda rwaranzwe n’ubumwe no kureba imbere nk’ubu. Aha ndavuga cyane cyane urubyiruko ari narwo rugize umubare munini w’abaturage b’igihugu cyacu. Iyi ninayo mpamvu abashaka kuducamo ibice no kudutesha umurongo bananiwe kandi bazakomeza kunanirwa.”
Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko ibyo Abanyarwanda bahura nabyo n’amateka banyuzemo aribyo bituma bari abo bari bo uyu munsi.