Ni umukobwa uzi kuganira kandi akagira urugwiro, n’ubwo agendana igikomere cyo kutamenya ababyeyi be, kuko ubwa nyuma abaheruka ari mu 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuva icyo gihe kugera ubu, isura ya Uwamahoro irasuhererwa buri uko atekereje ko benshi mu bantu bamukikije bashobora kuba ari ababyeyi be, cyangwa se abandi bavukana nawe.
Ijoro n’amanywa ahora abunza umutima, yibaza niba abo mu muryango we bariho cyangwa barapfuye, bikamutera agahinda ko kutagira uwo atura ibibazo, uwo aririra ndetse n’uwo yakwita umuvandimwe wamuba hafi, akareka kuba nyakamwe atanazi niba umuryango we ukiriho cyangwa warapfuye.
Agahinda ko kutamenya inkomoko ye
Uwamahoro yakuze yumva yitwa Kankindi, ariko aza kumenya ko atari izina yahawe n’ababyeyi be, ahitamo kwiyita Uwamahoro Rosine.
Avuga ko ubwa nyuma aherukana n’ababyeyi be yari afite imyaka iri hagati ya itatu n’itanu, bari muri stade ya Kicukiro, ari naho baburaniye.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yasobanuye uko byagenze.
Yagize ati “Nibuka ko Mama yitwaga Francine, papa akitwa François, murumuna wanjye yitwaga Mugwaneza naho basaza banjye umwe yitwaga Byuma undi Kiringi, hari n’umukozi watureraga witwaga Sibomana.”
“Abo nibo twari turi kumwe aho muri Eto Kicukiro, nyuma haje igitero, abantu baricwa abandi bariruka turatatana, nibwo mperuka umuryango wanjye. Nakomeje kubashaka ariko sinagira n’umwe mbona.”
Yakomeje avuga ko muri uko gusigara ari wenyine, yaje gushakisha uko yabona umuntu azi, ariko ntamubone nyuma akaza gufata umuntu wari mu bicanyi, aramujyana.
Ati “Abantu bose nabonaga baryamye hasi kubera ubwana nkagira ngo barasinziriye. Naje kubona umuntu wari ufite ikintu cy’igiti ariko naje kumenya ko ari imbunda nyuma, namwiziritseho turajyana akajya ansiga mu nzu ye akagenda”.
Yakomeje agira ati “Rimwe naje kugenda mbona abantu benshi bari kwiruka nanjye mbirukamo, tugeze ahantu turasinzira, kuko ntari mfite uwo turi kumwe naje gutorwa n’undi mubyeyi aza kunjyana muri Congo.”
Uwamahoro yashaririwe n’ubuzima nyuma Jenoside, azenguruka mu miryango 14
Muri cya gihiri, Uwamahoro yajyanye nacyo, akajya ahererekanywa n’imiryango ndetse n’abantu batandukanye, kugera ubwo agarutse mu Rwanda akisanga i Bumbogo mu Karere ka Gasabo.
Kuva icyo gihe, ubuzima bwarushijeho gusharira Uwamahoro, atangira kuzengurutswa mu miryango y’abaturanyi ayibamo igihe runaka, ariko bamwe bakamwima icumbi, abandi bakamuhohotera kugera igihe yibwirije akahava.
Ibi byabaye Uwamahoro afite imyaka irindwi kugera ejo bundi akuze, agatangira kwiga kwitunga.
Yagize ati “Kuva nkiri muto nagiye mpura n’ibibazo bitandukanye by’ubuzima, nkaba mu miryango ikankoresha imirimo y’imvune, yego hari abangiriye neza nko kumpa aho kurara, byari ibintu byiza ariko ubuzima ntibwagiye bugenda neza.”
Kutagira umuryango byamubujije amahirwe yo kwiga
Mu myaka itarenze 22, Uwamahoro yabaye mu miryango 14, ibi byatumye atabasha kubona uburyo yiga, kuko yahoraga yimurwa, atotezwa kandi atanishyurirwa amafaranga y’ishuri, bituma ava mu ishuri kandi yararikundaga.
Ati “Ahantu henshi nagiye mba banyangiraga ko nakundaga ishuri bakabona batazandihira, bakagenda banyirukana cyangwa bakarinkuramo kandi nararikundaga cyane.”
Abandi bamuzanaga mu rugo kugira ngo akore nk’umukozi ariko utazishyurwa, ku buryo iyo yashakaga kujya kwiga, bahitagamo kumwirukana kuko icyo babaga bamushakaho cyabaga kitakigezweho.
Kuba atazi inkomoko ye byatumye atabasha kubona amahirwe yo gufashwa n’ikigega gifasha abacitse ku icumi, FARG, kuko bisaba ubuhamya bw’abantu bakuzi kandi akaba atazwi.
Uwamahoro wagarukiye mu wa kane w’amashuri yisumbuye kubera kubura ubushobozi, yavuze ko umuryango wari waramwemereye kumurihira waje kumwirukana inzozi zo kuminuza zikarangirira aho.
Ati “Sinagize amahirwe yo kurihirwa na FARG kubera ko hasabwa icyemezo cy’aho warokokeye kandi nkaba nta bantu banzi bantangira ubuhamya, abantu bandihiraga baje kunkura mu ishuri ubwo kwiga kwanjye guhagarira aho.”
Nyuma yo kubura amahirwe yo kwiga, yakomeje kugerageza ubuzima ajya mu bucuruzi buciritse biza kwanga, aza kujya kwiga umwuga mu bijyanye no gukora isuku no kurera abana ndetse anakora akazi kajyanye na byo, gusa kubera ibibazo by’uburwayi yahoranaga, yaje guhagarikwa muri ako kazi.
Ubuzima ntibworoshye ariko afite icyizere cyo kubaho
Kuva mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Uwamahoro yahuye n’ubuzima butigeze bworoha, bwaranzwe n’amarira n’agahinda, kuko atagiraga aho arara, akarazwa mu bihuru ndetse adafite icyizere cy’ejo hazaza.
Nubwo bitari byoroshye, avuga ko afite icyizere cyo kubaho, kuko agerageza kwakira amateka ye n’ubuzima abayemo, ndetse ubu ntagikomangira abantu ngo bamuhe icumbi, kuko atunzwe no kuba agent wa MTN Rwanda.
Avuga ko kimwe mu bimushimishije kuri ubu, ari uko afite aho amaze kwigeza, akaba abasha kwitunga ndetse no kwicumbikira atakigira uwo asaba.
Ati “Ubuzima ntibwanyoroheye, ariko ubu nibura nishimiye ko mbasha kwitunga mu kazi nkora nkaba mbasha kwiyishyurira inzu, ubu ntabwo nakirukanwa nk’uko byari bimeze mbere, ni cyo kintu cyo kwishimira.”
Uwamahoro yavuze ko afite inzozi zo kuzamenya amakuru y’umuryango we, n’iyo waba warapfuye kuko yakumva aruhutse mu mutima. Mu gihe yasanga ari bazima, bikaba byaba ari amahirwe akomeye.
Yagize ati "Mbonye umuryango wanjye byaba ari ibitangaza, nta kintu cyiza ko kugira abantu wita abawe, byaba ari ibintu bitangaje kuko mu buzima bwanjye bwose, ntawe ngira nita umuvandimwe, kandi ndabizi ko nabigize. Nongeye kubabona ari bazima nashima Imana cyane".
Yavuze ko yageregeje kujya ku ivuko agahura n’abasaza bahari, ariko agasanga batamuzi, agahera aha asaba ko uwamumenya wese yamwegera kugira ngo amuhuze n’umuryango we.
Yavuze kandi ko afite ikibanza yahawe, akaba ari kugerageza kucyubaka n’ubwo bigoye, ahera anasaba ko aramutse abonye ubufasha, byamushimisha.
Yagize ati “Hari ikibanza bampaye cyera mu bana b’ipfumbyi kiri i Bumbogo, ariko nza kubura ubushobozi bwo kucyubaka, nasabaga ko inzego zubakira abandi zazamfasha nanjye nkubakirwa.”
Habaye hari uwo mu muryango wa Uwamahoro wumvise amuzi ashobora kumuhamagara kuri 0789248733.