Aya mateka ahanini agusha ku ruhare rw’u Bufaransa mu bihe bishaririye u Rwanda rwanyuzemo, byanagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yaguyemo abasaga miliyoni mu minsi 100.
Urwo ruhare no kureberera Jenoside yakorewe Abatutsi biri mu byagarutsweho na Raporo ya Komisiyo ya Duclert, yerekana ko u Bufaransa bwashyigikiye buhumyi Leta ya Habyarimana Juvénal, yateguye ikanashyira mu bikorwa umugambi wo kurimbura Abatutsi.
Raporo ya Komisiyo ya Duclert yakozwe n’abahanga mu by’Amateka 13 bayobowe na Prof. Vincent Duclert, yashyikirijwe Perezida Emmanuel Macron ku wa 26 Werurwe 2021.
Iyi raporo ikimara gutangazwa yasembuye ibitekerezo bya benshi barimo Abafaransa bashinjwa uruhare mu gushyigikira Jenoside yakorewe Abatutsi nka Alain Juppé wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa.
Uyu musaza w’imyaka 75 yashimye Raporo ya Komisiyo ya Duclert yerekanye ko u Bufaransa nta ruhare rwimbitse rwagize muri Jenoside ahubwo ko abayobozi b’u Bufaransa bananiwe kumva ibyaberaga mu Rwanda byasabaga ko babikoraho bwangu.
Mu nkuru ya Le Monde, Alain Juppé yagarutse ku rupfu rwa Kavaruganda Joseph wari Perezida w’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga uri mu banyepolitiki bishwe n’ingabo zarindaga Perezida Habyarimana.
Asobanura ko Kavaruganda ari umwe mu bantu barwaniye ishyaka demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu ndetse bikaba byaratumye ahigwa cyane. Icyo gihe abasirikare boherejwe mu Butumwa bwo kugarura Amahoro mu Rwanda (MINUAR) bari bashinzwe kumurinda ntacyo bamufashije.
Yakomeje ati “Aba basirikare 2300 boherejwe mu gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Arusha, bananiwe no guhagarika Jenoside. Ikibabaje, bavuye mu Rwanda nyuma y’umwanzuro w’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano wo ku wa 21 Mata 1994, wakurikiye icyemezo cy’u Bubiligi cyo kuvana ingabo mu gihugu n’iyicwa ry’abasirikare benshi ryatumye hagabanywa ingabo zikagera kuri 270.’’
“U Bufaransa bufatanyije n’inshuti zacu z’Ababiligi bwafashe iki cyemezo uyu munsi gifatwa nk’igikorwa cy’ubugwari ku rwego mpuzamahanga.’’
U Bufaransa icyo gihe na bwo bwafashe icyemezo cyo gucyura abaturage babwo n’abandi bo mu bihugu byo ku Mugabane w’u Burayi ubwo Jenoside yari itangiye. Kugeza ku wa 14 Mata, Abafaransa benshi bari bamaze gucyurwa kandi icyo gihe ibihumbi by’Abatutsi bari bamaze kwicwa.
Inyandiko zitandukanye zagiye zohererezanywa hagati y’abari abayobozi b’Abafaransa mbere ya Jenoside zerekana ko byari bizwi ko hari gucurwa umugambi wo kurimbura Abatutsi ariko iki gihugu ntacyo cyabikozeho.
Mu buryo busa no guhunga uko kuri, Alain Juppé yavuze ko batamenye ko hari gututumba Jenoside.
Ati “Ntitwatekereje ko ingabo zacu zoherejwe kurinda umutekano w’abaturage bacu zari nke, zashoboraga guhangana n’abicanyi no kurinda inzirakarengane mu gihe nta bufasha bw’Aba-Commando b’Abataliyani, ingabo z’Abanyamerika zirwanira mu mazi zari mu Burundi kandi zose zari muri misiyo ya Loni. Nta ngabo na zimwe zigeze zibigiramo uruhare.’’
Alain Juppé ku wa 18 Gicurasi yabwiye Inteko ko mu Rwanda hari kubera imirwano n’ubwicanyi ndengakamere mu gihe inyito y’ibyabaga yari ‘Jenoside’, ariko we yakomezaga gushimangira ko bwakajije umurego by’umwihariko mu gace kari kayobowe n’ingabo za Guverinoma.
Ku wa 21 Mata 1994, mu biganiro byaberaga muri Loni mu kureba iyo nyito, Ambasaderi w’u Bufaransa Jean-Bernard Mérimée, ku mabwiriza ya Alain Juppé, ngo yakoze ibishoboka ngo Akanama k’Umutekano kadakoresha ijambo ‘Jenoside’.
Alain Juppé yasobanuye ko we na Édourd Balladur wari Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa muri icyo gihe, banzuye ko batakomeza kureberera ubwicanyi bwaberaga mu Rwanda.
Ati “Twafashe icyemezo hashingiwe ku iteka rya Perezida ko hatangizwa Opération Turquoise igamije kurokora ubuzima bw’abari mu kaga.’’
Intego nyamukuru ya Opération Turquoise yari igamije kurinda impunzi zari zahungiye mu Majyepfo y’Iburengerazuba bw’u Rwanda, mu duce twahoze ari Kibuye, Cyangugu na Gikongoro. Nyuma y’igihe gito ariko byagaragaye ko ubwicanyi bwakomeje kuba mu bice byarimo ingabo 2500 z’Abafaransa ndetse umugambi wa Opération Turquoise uza kumenyekana, kuko yari igamije gufasha abasirikare bari inkoramutima z’u Bufaransa guhunga ubutabera.
Muri Kanama 1994, ubwo Opération Turquoise yari igeze ku musozo, Ingabo z’Abafaransa zafashije abari muri Guverinoma y’Inzibacyuho yari yiganjemo abajenosideri guhungira muri Zaïre ya Mobutu.
Alain Juppé ashingiye kuri Raporo ya Komisiyo ya Duclert asa n’utaravuye ku izima kuko avuga ko u Bufaransa bwasonewe uruhare rwimbitse mu mugambi wo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside ndetse na Opération Turquoise ikaba yari igamije kurinda Abatutsi.
Raporo Duclert yatunze agatoki abayobozi b’Abafaransa ko hari amakosa bakoze hagati ya 1990 na 1994.
Alain Juppé yakomeje ati “Niba hari ibyo twakoze, ntabwo twakoze ibihagije. Hejuru ya byose, ntitwatekerezaga ko Jenoside yakumirwa n’ingamba zidahamye. Kubera ubukana bwa Jenoside, ubwicanyi bwakorewe abana, abagore n’abagabo ku mpamvu rukumbi y’uko bavutse ari Abatutsi, buri kimwe cyose cyagombaga gukorwa mu kubakiza. Mu myaka igera kuri 30, ndacyagendana igikomere cyo kunanirwa guhagarika Jenoside.’’
Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, mu nyandiko zitandukanye yakunze kwerekana ko hari ibyemezo byinshi Alain Juppé yagiye afata, byagize uruhare rukomeye mu gutiza umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu 2016, Alain Juppé yanditse kuri Twitter ko ‘‘gushinja u Bufaransa uruhare muri Jenoside ari ipfunwe no kugoreka amateka.’’
Ku wa 5 Mata 1994 iminsi ibiri mbere y’intangiro ya Jenoside, mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, dipolomasi y’u Bufaransa iyobowe na Alain Juppé yashigikiye ibyasabwaga n’ishyaka rya CDR (Coalition pour la défense de la République), ko hashyirwaho guverinoma y’inzibacyuho mu gihe amasezerano ya Arusha atabiteganyaga.
Icyo cyemezo gifatwa nko gushyigikira ubuhezanguni bushingiye ku moko bwa CDR kwari ugushimangira ingengabitekerezo yayo ya Jenoside.
Ku wa 8 Mata 1994 nabwo Alain Juppé yayoboye inama yahuje za minisiteri zinyuranye, ari naho yafatiye umwanzuro wo kohereza mu Rwanda itsinda ry’abasirikare bamanukira mu mitaka n’ingabo zidasanzwe.
Icyo gihe ngo yaniyemeje kubikora mu ibanga, atamenyesheje Umuryango w’Abibumbye n’Akanama gashinzwe Umutekano. Ni ‘Opération Amaryllis’ ifatwa nk’iyafashije u Bufaransa kugeza intwaro i Kigali, zari zigenewe ingabo zari zatangiye gukora Jenoside ku mugaragaro.’
Ku wa 27 Mata 1994, Alain Juppé yakiriye intumwa za guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside, ‘‘rigizwe n’abahezanguni ruharwa, Jean-Bosco Barayagwiza na Jérôme Bicamumpaka.’’ Icyo gihe ngo Alain Juppé ntiyigeze yamagana ubwicanyi iyo cyangwa ngo avuge ku bufasha mu bya politiki n’igisirikare yari yarabasezeranyije.