Aba bantu 43 bafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 02 Mata 2021 ku bufatanye bwa Polisi n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze.
Karengera Jean Bosco ni umwe mu bantu 43 bafatiwe mu nzu kwa Mukamuzungu Claudine, yavuze ko we yaturutse aho atuye mu Murenge wa Kanyinya.
Yavuze ko atari ubwa mbere aje gusengera muri ruriya rugo, ndetse ko bazi ko ibyo barimo bibujijwe ariko ko ntakiruta gusenga Imana.
Yagize ati 'Turabizi ko bibujijwe ariko nta bwoba tuba dufite bwo kwandura COVID kuko Yesu yaravuze ngo 'aho nzaba ndi nzaba ndi kumwe namwe kanzi nzabarinda ibyago n'amakuba byabasha kubagera'. Rero muri ibyo byago n'iki cyorezo kirimo.'
Mukamuzungu Claudine nyiri ruriya rugo rwafatiwemo bariya baturage, ariyemerera ko aba bantu bari baturutse mu mirenge itandukanye yegereye Umurenge wa Kimisagara, bakaba bari bamaze iminsi myinshi atibuka baza iwe mu masengesho.
Yagize 'Aba bantu buri muntu agira itorero rye asengeramo ariko bazaga iwanjye mu masengesho, barampamagara bakansaba ko dusengana nanjye nkabemerera. Ndemera ko twakoze icyaha cyo kutumvira ubuyobozi ku mabwiriza bwashyizeho yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.'
Mukamuzungu yasabye imbabazi ubuyobozi bw'Igihugu ndetse n'abaturarwanda muri rusange kuko atigeze ahagarara mu murongo wa Leta wo kurwanya COVID-19, yagiriye inama abakora nk'ibyo yakoraga kubireka kuko kurenga ku mabwiriza ya Leta atari byiza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimisagara, Havuguziga Charles avuga ko imikoranire y'abaturage n'inzego z'umutekano niyo irimo gutuma abantu nka bariya bafatwa. Yagaragaje ko bamwe mu bakora ariya masengesho baba banafite imyumvire iri hasi baterwa n'ukwemera.
Ati 'Mu minsi ibiri ishize gusa twari twafashe abandi bantu 41 bari mu masengesho mu nzu y'umuturage, uyu munsi twafashe abandi 43. Ibyo ni umusaruro uva mu guhanahana amakuru n'abaturage kugira ngo dukomeze turwanye iki cyorezo. Bamwe mu bafatwa usanga bafite ubujiji bushingiye ku myemerere aho bavuga ngo uri kumwe na Yesu ntabwo COVID-19 imufata.'
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yagaragaje ko hari abantu barimo kugaragaza kutumvira amabwiriza ya Leta. Yavuze ko Polisi itazigera irambwirwa gukurikirana abarenga ku mabwiriza.
Ati 'Turashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru kugira ngo dukurikirane abantu nk'aba barenga ku mabwiriza kandi banateza ibibazo mu baturage bagenzi babo. Abantu ntibakwiye kudohoka ku mabwiriza yose yo kurwanya COVID-19, bayubahirize, bayakurikize kandi arasobanutse.'
CP Kabera yakanguriye abakirisitu gukurikiza amabwiriza bahabwa n'abayobozi b'Igihugu. Yavuze ko hari insengero zujuje ibyangombwa bakwiye kuzijyamo bagasenga ariko nabwo bakubahiriza amabwiriza yatanzwe yo kuzisengeramo.
- Mukamuzungu Claudine asaba imbabazi
UKWEZI.RW