Nkuko amakuru dukesha Radio Flash&TV dukesha iyi nkuru abitangaza,uyu mugabo uzwi nka Kagina yafatuwe mu cyumba cy'umupangayi we ari kumwe n'umugore we aho ngo yari agiye kumusambanya.
Uyu mugabo nyiri urugo wabafashe yagize ati ' Kagina Philbert [Nyiri inzu]arampamagaye ngo ndi hehe?,mpita numva ibindi mu mutwe wanjye.Ndamusubiza nti 'nagiye gukorera kure.'Nari nibagiwe ibyangombwa hano mu rugo,ndagaruka ndakomanga barankingurira.Mu buriri bwanjye niho mbasanze.
Umugore yari akenyeye isume naho umugabo yari yambaye.Umugore yankinguriye ndinjira,mbona umugabo yicaye hariya ari kubira icyuya.
'
Uyu mugabo yahise akingirana aba bombi ahita ahamagara abaturanyi hanaza n'inzego z'ubuyobozi zagerageje kubunga.
Abaturage bageze aho byabereye babwiye Flash TV ko ari agasuzuguro kubona nyiri inzu ajya gusambanya umugore w'umupangayi we basaba ko uwafatiwe mu cyaha yatanga indishyi.
Umwe yagize ati 'Byatubereye igitangaza,twumiwe.Umugabo yaduhamagaye ngo afashe umugabo ari kurongorera umugore we mu nzu ye.N'ikimenyimenyi dore bari mu nzu barafungiranyeâ¦Byatubabaje nk'abagabo.Niba nyiri inzu akodesha umuntu yarangiza akajya kurongora umugore we n'agasuzuguro.'
Undi yagize ati 'Aka n'agasuzuguro k'abantu bitwaza ko ari abakire,turifuza ko uwarongorewe umugore yahabwa ubutabera.'
Ushinzwe umutekano mu mudugudu yabwiye iki kinyamakuru ko bahuje abari bafitanye ikibazo basabana imbabazi birarangira ndetse nyuma uyu mugabo yemeye ko yahawe impozamarira y'ibihumbi 50 FRW.
Uyu muyobozi yagize ati 'Umugabo yahakanye ko atigeze abikora n'umugore namuvugishije ambwira ko atigeze abikora ariko ariyo nzira bari barimo kuko ikimenyetso kibigaragaza ari uko umugore yari yambaye isume kandi bari mu cyumba.'
Ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyagatare bwavuze ko iki ari igikorwa giteye isoni mu muryango nyarwanda aho Gitifu Ingabire Jenny yasabye ko abantu babireka kuko bikojeje isoni.
Uyu mugabo wahawe ibihumbi 50 FRW yavuze ko yahawe amafaranga make kubera ko yari amaze amezi 4 abana n'uyu mugore badasezeranye yemeza ko agiye kwimukira ahandi agasezerana n'uyu mugore byemewe n'amategeko.