Nyanza: Ibyishimo ku miryango 12 y’abarokotse Jenoside yahawe inzu zo kubamo -

webrwanda
0

Abagize iyo miryango bavuze ko n’ubwo bari bamaze igihe kinini batagira aho kuba heza bishimira kuba Leta itabatereranye bikaba ari akarusho ko bahawe inzu zo kubamo nziza ku munsi ubanziriza uwo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Izo nzu bahawe zubatse ku buryo bw’inzu imwe irimo ebyiri, aho inzu y’umuryango umwe ifite uruganiriro, ibyumba bibiri, igikoni, ubwiyuhagiriro n’ubwiherero.

Buri muryango wahawe intebe n’ibitanda bibiri biriho matola ndetse banahabwa ibikoresho byo mu gikoni n’ibyo ku meza.

Kayitesi Denyse uri mu bahawe inzu mu Mudugudu wa Mbuye, yavuze ko ibyishimo afite atabona uko abivuga kuko bimeze nk’ibonekerwa.

Ati “Twishimye, twarize rwose dufite ibyishimo byinshi. Kuva navuka ni bwo nishimye, ndashimira Leta yacu ariko by’umwihariko ndashimira Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame ko yabonye ko nkwiriye kuva mu bwigunge nkagira aho kuba heza nka hano.”

“Ndi mu barokokeye ku Ibambiro kuko ni njye babanje muri ruriya rwobo ariko navuyemo. Ndashimira ubuyobozi ko butantereranye kandi nanjye sinzabakoza isoni.”

Ntabwo ari Kayitesi wenyine ufite iri shimwe kuko bagenzi be nabo bavuga ko ubuyobozi bwiza ntacyo babunganya kuko iyo ufite aho kuba uba ufite ubuzima.

Jean Claude wabanaga na nyirakuru mu icumbi bakodeshaga yavuze ko bakorewe igitangaza gikomeye.

Ati “Iyi nzu twahawe nzayifata neza rwose, nyicungire umutekano. Ikirahure nikigira ikibazo nzareba uko nagisubizamo, ubu nta mugore mfite kubera ko muri Jenoside bamvunaguye nkavanamo ubumuga ariko Leta yacu ishimwe cyane ibyo inkoreye birakomeye n’ubwo namugaye sinzabura guteza imbere igihugu cyanjye mu bushobozi buke mfite .”

Uwineza Julienne we yavuze ko ibyo bakorewe ari nk’aho ari abageni kuko ntacyo babimye.

Ati “Nari maze imyaka myinshi ntagira aho kuba, rwose ibi bintu ntaho ndabibona kuko ubu ndi buryame nsinzire, ibihuru nabivuyemo. Byose turabifite ibyo kurya, ibikoresho, uburiri bwiza. Imana ibahe umugisha kandi mudushimire Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yasabye abahawe inzu kuzifata neza no gukomera muri ibi bihe igihugu kigiye kwinjiramo byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Ubutumwa tubaha ni ubwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wavuze ko abarokotse Jenoside bagomba kugira aho baba kandi hanoze. Mufite igihugu kandi kirabakunda aho mudashoboye ubuyobozi burahari ngo bubafashe.”

“Intego yacu ni uko Jenoside itazongera kuba. Izi nzu rwose ni izanyu muzigubwemo neza ariko mukomeze no kwirinda icyorezo cya Covid-19 kugira ngo ibyiza bikomeze bitugereho.”

Inzu zatashywe kuri uyu wa Mbere ni esheshatu z’imiryango 12 zuzuye zitwaye miliyoni 123 Frw. Zubatswe n’Akarere ka Nyanza ku bufatanye n’Ikigega cya Leta kigenewe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye, FARG.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2020/2021, Akarere ka Nyanza gateganya kubakira imiryango 35 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi badafite amacumbi.

Inzu zatashywe kuri uyu wa Mbere ni esheshatu z'imiryango 12 zuzuye zitwaye miliyoni 123 Frw
Inzu bahawe zirimo ibikoresho byose n'umuriro w'amashanyarazi
Buri muryango wahawe inzu n'ibikoresho birimo intebe zo mu ruganiriro
Bahawe ibikoresho birimo n'ibiryamirwa
Bahawe n'ibikoresho bitandukanye birimo ibyo ku meza n'iby'isuku
Byari ibyishimo ku miryango yahawe izi nzu kuko yemeza ko bigiye kuyihindurira ubuzima
Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme (uhagaze) aganira n'umwe mu bahawe inzu
Ntazinda Erasme yasabye abaturage kuzafata izi nzu neza no gukomera muri ibi bihe byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)