Nyarugenge: Abafite amakuru y’ahiciwe abatutsi muri Jenoside basabwe kuyatanga -

webrwanda
0

Ibi ubuyobozi bw’aka Karere ka Nyarugenge bubitangaje mu gihe hasigaye iminsi mike kugira ngo abanyarwanda binjire mu cyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ubu bukangurambaga bwo gushishikariza abaturage gutanga amakuru y’ahiciwe abantu muri Jenoside, buje nyuma y’aho mu minsi ishize mu rugo rw’umuturage wo Murenge wa Nyamirambo wahoze ari interahamwe hakuwe imibiri y’abantu 150 yari mu byobo bitatu ku makuru yatanzwe n’umuturage ariko nyuma y’aho agiranye ibibazo n’abakomoka muri uyu muryango.

Nyuma y’uko bigaragaye ko hari abanangiye gutanga amakuru y’ahiciwe inzirakarengane muri Jenoside yakorewe Abatutsi Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwashyizeho ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge ku rwego rw’umudugu rifite inshingano ikomeye yo gusezesengura amakuru ku bibamgamiye ubumwe n’ubwiyunge .

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yabwiye IGIHE ko basaba abaturage gutanga amakuru kugira ngo imibiri y’abazize jenoside ishyinguirwe mu cyubahiro kugira ngo gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge igerweho 100%.

Ati “ Abaturage bakwiye kumva ko ari inshingano ya buri munyarwanda kuvugisha ukuri no gutanga amakuru afite cyane ko nta n’ingaruka biba bifite kuko hariho na benshi usanga bashobora kuba bafite amakuru bakabona ko bayatanze byabagiraho ingaruka. Turagira ngo tubabwire ko nta mpungenge bakwiye kugira igihe baba batanze amakuru ku nzego zibifitiye ububasha kugira ngo abantu bashyingurwe mu cyubahiro.”

Yakomeje avuga ko kutamenya amakuru kugira ngo abazize jenoside bashyingurwe mu cyubahiro bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge kuko iteka ryose uwabuze uwe ahorana intimba ku mutima .

Ati “ Iyo habayeho kubohoka abantu bagatanga amakuru habaho kubabarirana kuko n’inama twagiranye n’abayobozi ba Ibuka uhereye ku rwego rw’akarere kugeza ku rw’imirenge, byagaragaye ko hari abarokotse jenoside biteguye kubabarira ariko bakeneye kumenya abo bababarira ariko bitewe n’uko ayo makuru ataraboneka biragoye kubabarira.”

Umwe mu barokotse Jenoside wo mu Murenge wa Nyakabanda utarifuje gutangaza amazina ye, yavuze ko mu gihe abantu bagihishe amakuru y’ahiciwe abatutsi muri jenoside ubumwe n’ubwiyunge butazagerwaho nk’uko bikwiye.

Ati “ None se umuntu yaba azi aho abawe biciwe cyangwa ibyobo bajugunywemo akicecekera wowe ukamubabarira? Njye numva abantu batanze amakuru y’ahantu abacu biciwe nta kabuza n’imbabazi umuntu yazitanga ariko se mu gihe bicecekeye wabababarira ushingiye kuki?”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kigali, Ngarambe Wellars, yavuze ko bakomeje ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage gutanga amakuru y’ahiciwe abantu kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Ati “ Ni ikibazo gikomeye kuko hariya hantu mu cyahoze ari Butamwa habereye amarorerwa akomeye, abantu baricwaga bakajugunywa muri Nyabarongo, ni ukuvuga abantu benshi ntabwo babashije kubona abavandimwe babo ngo babashyingure mu cyubahiro . Rero icyo dukora nk’ubuyobozi dufatanyije na komite z’abacitse ku icumi, turacyakangurira abaturage gutanga amakuru ngo ahari imibiri ishyingurwe mu cyubahiro.”

Mu karere ka Nyarugenge habarurwa Abatutsi 45,536 bazize Jenoside mu gihe ababashije kubarurwa bakanatangwaho amakuru y’ingenzi y’aho biciwe ari 37, 770.

Imwe mu myenda y'abatutsi biciwe mu rugo rw'umuturage muri Rwezamenyo mu gihe cya Jenoside. Imibiri y'abo batutsi yabonetse mu 2019



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)