Nyarugenge: Abagabo batatu bafatanywe kanyanga, hanavumburwa aho itarirwa -

webrwanda
0

Aba bagabo bafashwe ku wa 24 Mata 2021, nyuma yo gutahurwa bigizwemo uruhare n’inzego z’ibanze ku bufatanye n’iz’umutekano mu rwego rwo gushaka abacuruza, abakora n’abakoresha ibiyobyabwenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, yabwiye IGIHE ko abantu bashaka ubukire buhutiyeho batazihanganirwa kuko inzego z’umutekano ziri maso.

Yagize ati “Abafashwe ni abaturage ba hano ariko bahisemo gukora inzira zidakurikije amategeko rero inzego z’ubuyobozi zihora ziri maso igihe cyose. Bafashwe ku bufatanye n’inzego z’umutekano, Polisi n’irondo ry’umwuga.’’

Yavuze ko umuntu uzagerageza gucuruza ibiyobyabwenge adashobora kwihanganirwa na gato kuko biba bishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Ati “Ubuzima bw’abaturage n’umutekano wabo biri mu by’ibanze bituraje ishinga dufatanyije n’inzego z’umutekano. Uwabubangamira uwo ari we wese cyangwa n’uwakora ibikorwa bishobora kuba byashyira ubuzima bw’abantu mu kaga bihungabanya umutekano n’ituze by’abaturage ntituzabyihanganira.”

“Tuboneyeho kubwira abaturage bashaka gukira vuba, bica umutekano w’Abanyarwanda ko inzego z’umutekano n’ubuyobozi turi maso, ntituzabyihanganira.”

Ntirushwa yasabye abaturage kuvana amaboko mu mufuka bagakora, bagashaka ahari imirimo.

Ati “Bajye mu mirimo irahari, imihanda irimo irubakwa, amashuri arimo arubakwa ako ni akazi. Harimo myinshi itanga akazi abantu bakora ariko kuyoboka inzira y’ibiyobyabwenge rwose ni iy’ubusamo idashobora kubahira, babyirinde.”

Mu bindi byafashwe harimo amajerekani 13 arimo imyanda y’amazi y’ibisheke iva ku ruganda rukora kanyanga, merace ndetse hanavumbuwe ibitariro byayo bigera kuri bitanu.

Abafashwe nibaramuka bahamijwe icyaha bazahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’itatu n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 50 kugeza ku bihumbi 500 Frw cyangwa se kimwe muri ibyo bihano.

Hafashwe abagabo batatu bakekwaho gucuruza kanyanga mu Murenge wa Kimisagara
Bafatanywe litiro 16 za kanyanga ndetse n'ijerekani 13 za merace



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)