Nyarugenge: Abakirisitu 49 bafatanywe n’ubuyobozi bw’itorero basenga barenze ku mabwiriza ya Covid-19 (Video) -

webrwanda
0

Bafashwe kuri iki Cyumweru tariki 4 Mata 2021, ku Munsi Mukuru wa Pasika, ubwo bari bakoze amateraniro binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ateganya ko insengero zifunguwe ari izabiherewe uburenganzira ndetse zubahirije n’andi mabwiriza yo kwakira 30% by’abo zisanzwe zakira.

Umuyobozi w’Itorero ry’Umutima wa Kristo, Pasiteri Ngarambe Albert, yavuze ko n’ubwo abitabiriye amateraniro bari babaye benshi atari ko byari bisanzwe ahubwo byatewe n’uko abaza gusenga babaye benshi kubera ko ari kuri Pasika.

Ati “Twari mu materaniro nk’uko mubizi uyu ni umunsi wa Pasika, ubundi ntabwo tujya turenza umubare w’abantu 30%, ariko nagiye kubona mbona abantu barisutse ntazi n’aho baturutse.”

Yavuze ko gutafwa bimusigiye isomo rikomeye, anasaba abantu kwirinda kurenga ku mabwiriza yashyizweho mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Ati “Abahakana ko Coronavirus itabaho ntabwo babura kuko no muri ibi byo gusenga hari abahakana ko Imana itabaho. Babyumve n’Abanyarwanda bose aho baherereye nta kugenda umuntu yica gahunda na Bibiliya irabitubuza.”

Umwe mu basengera muri iri torero yavuze ko bafashwe batubahirije amabwiriza ariko bari basanzwe bayubahiriza kuko basimburanaga mu guterana kuko bajyaga ibihe.

Ati “Ntabwo batureganyije. Ibyo aribyo byose itegeko rya leta rivuga ko abantu bagomba guterana rivuga ko bagomba kuba ari 30%, twe dushobora kutayimenya ariko ubuyobozi bwo burayizi.”

Ku rundi ruhande ariko IGIHE yahawe amakuru n’Ubuyobozi bw’Akagari ka Kiyovu mu Murenge wa Nyarugenge, iri torero rikoreramo butangaza ko ritari risanzwe riri ku rutonde rw’ayemerewe gufungura muri ibi bihe bya Covid-19.

Inzego zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu na Polisi y’u Rwanda, zikomeje gusaba Abanyarwanda kutadohoka ku mabwiriza yashyizweho bagakomeza kwirinda Coronavirus.

Abakirisitu 49 bafatanywe n’ubuyobozi bw’itorero riri mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali rwagati basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)