Nyarugenge: Agahinda ku barokotse Jenoside nyuma y’aho inkoko 2500 borojwe zishwe n’icyorezo -

webrwanda
0

Bamwe mu barokotse Jenoside bari no mu bagize iyi Koperative ‘Tuzamurane Rugendabari’ babwiye IGIHE, ko bahangayikishijwe n’uburyo nta magi abana babo bakibona nyuma y’aho inkoko 2500 bari boroye zimaze amezi agera kuri atanu zarapfuye.

Bemeza ko izi nkoko zishwe n’icyorezo cyica inkoko cyibasiriye uyu Murenge wa Mageragere wose kuko hari n’abandi baturage batuye hafi y’uyu mudugudu bahuye n’iki kibazo.

Bavuze ko mbere y’uko zipfa bari babayeho neza kuko bo n’abana babo ntawaburaga amagi yo kurya. Bifuza ko bagobokwa bakaba babona izindi kugira ngo bakomeza uyu mushinga w’ubworozi bari batangiye.

Bizimana Stéphane, uri mu bagize iyi koperative yavuze ko inkoko zabo zapfuye mu gihe ubworozi bwari bugeze ahantu heza kandi butangiye no kubaha umusaruro.

Ati “Batangiye kutworoza inkoko 2500 ziraza ziroroka zitera n’amagi menshi ku buryo tukiyabona abana barishimye cyane kuko baryaga imireti noneho zimaze gupfa nta kindi cyongeye kuboneka kandi zimaze nk’amazi atanu zipfuye.”

Yakomeje asaba ubuyobozi n’abagiraneza kubafasha bakongera kubona inkoko zo korora kuko byari byaramaze kubahindurira ubuzima.

Mugenzi we, Kayitare Innocent, we yemeza ko ubuyobozi bwose buzi iki kibazo akaboneraho kubusaba kubafasha kugira ngo bongere babone izindi nkoko borora.

Ati “Twabanje korora inkoko 2500 nyuma zimaze gusaza tugenda tuzigurisha tuzana izindi hamaze kuza izindi nshya ziza guhura n’icyorezo zirapfa, ubuyobozi bwose burabizi no mu Karere barabizi. Byaduteje ingorane kuko nta mwana ukibona amagi kandi namwe muzi uburyo iyo umwana yamenyereye ikintu akakibura bigenda.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, yavuze ko ikibazo cy’aba baturage ko akizi ndetse ko mu gihe izi nkoko zari zimaze gufatwa n’iki cyorezo hafashwe icyemezo cyo kugurisha izari zisigaye.

Ntirushwa yavuze ko amafaranga miliyoni 4 Frw yavuye mu zagurishijwe yashyizwe kuri konti aba baturage bahuriyeho mu gihe bategereje kubona andi miliyoni 4 Frw ngo basubukure uyu mushinga wabo.

Ati “Inkoko zari zagize ikibazo cy’icyorezo, hano hateye icyorezo mu nkoko zirwara indwara idakira hanyuma izari zihari ziragurishwa. Miliyoni 4 Frw yazivuyemo yageze kuri konti, twe icyo twakoze ku bufatanye n’Umujyi n’Akarere ni ubuvugizi twabakoreye noneho hakorwa umushinga wa miliyoni 8 Frw gusa n’uko Covid-19 yadukomye mu nkokora byari kuba byararangiye.”

Yongeyeho ko hari abantu 20 bazaza kwiga iby’uyumushinga anashimangira ko nibasanga nta kibazo ufite bazahita baha iyi koperative amafaranga yo kuyishumbusha kugira ngo ikomeze ubu bworozi bw’inkoko yari yaratangiye.

Benshi bashavuzwa n'uburyo inkoko zabo zapfuye ntibafashwe kubona izindi
Kugeza ubu aho aba baturage bororega nta nkoko n'imwe isigayemo
Mukanziza Léa wari umunyamuryango w'iyi koperative yavuze ko gupfusha izi nkoko byabasubije inyuma
Ifumbire bakuraga mu nkoko bayishyiraga mu murima wa hegitari eshatu bahawe bikabafasha kweza neza



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)