Nyaruguru: Hagaragajwe ibituma abaturiye umupaka bambuka bakajya gushakira imibereho ahandi -

webrwanda
0

Mu gukemura icyo kibazo hashyizweho itsinda ry’abantu 10 ku rwego rw’igihugu rishinzwe gufasha abaturage baturiye imipaka kubona ibikorwa remezo bakeneye.

Sibomana Saidi, umwe mu bagize iryo tsinda mu ntangiriro za Mata 2021, yagaragarije Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, wari wasuye Akarere ka Nyaruguru, bimwe mu bibazo bakusanyije bikeneye gukemurwa byihuse mu mirenge yo muri ako karere ihana imbibi n’u Burundi.

Yavuze ko mu Karere ka Nyaruguru bazengurutse mu Mirenge ya Ruheru, Nyabimata, Kivu, Nyagisozi na Cyahinda bagamije kureba ibibazo bihari kugira ngo bikemurwe, abaturage bareke kurarikira ibintu bitandukanye biva hakurya y’igihugu.

Kimwe mu bibazo Sibomana yagaragaje ni icyo kutagira ibyo kurya bihagije biturutse mu bibazo bikigaragara mu buhinzi.

Ati “Hano batubwiye ko bafite ibibazo bitatu mu buhinzi ku buryo uwabishyiramo imbaraga bahinga bakeza bakihaza mu biribwa. Icya mbere ni ugukora amatarasi kandi agashyirwamo ifumbire n’ishwagara kuko ubutaka busharira. Hano hari ubutaka bwinshi, igisigaye ni ukububyaza umusaruro.”

Yavuze ko kugeza ubu n’ubwo ishwagara iri muri ‘nkunganire’ igera muri ako gace ihenze kubera ikibazo cy’ikiguzi cy’urugendo ndetse n’imihanda itameze neza, ku buryo bigora abaturage kuyigurira.

Icya kabiri ni uko hari uduce tutarakorwamo amatarasi y’indinganire bigatuma isuri itwara ubutaka, abahinzi bahinga ntibeze.

Ati “Ikindi batubwiye turimo gukorana n’akarere ni ayo materasi kugira ngo tubarure ayakorwa, ariko tugamije no guhanga akazi kandi bikagendana n’ubushobozi buhari.”

Icya gagatu yagaragaje ni icy’imidugudu n’utugari byegereye umupaka bitarabona amazi n’amashanyarazi.

Ati “Twarabikusanyije ku buryo byibuze utwo tugari n’imidugudu, tugiye gukorana n’inzego zitandukanye bigakemuka. Hano inkeragutabara zifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG) hari aho bari kugenda bageza amashanyarazi kandi turasaba ko byihuta, ariko ahatari amazi n’amashanyarazi turakomeza kubikurikirana kugira ngo iyi midugudu ikora ku mipaka no ku ishyamba ibibone.”

Sibomana yavuze ko ikindi kibazo babonye ari uko muri ako gace hakiri ibicuruzwa bihenze bituma hari abashaka kujya guhahira mu Burundi.

Ati “Hano haracyari ibicuruzwa bihenze, aho twagiye muri santere y’ubucuruzi, kubera nyine ikibazo cy’imihanda turacyabona ibicuruzwa bihenze cyane. Hari ibyo bavanaga hakurya ariko bishobora kuba byaboneka hano kandi bikabageraho bidahenze.”

Yavuze ko icyo bari gukora ari ugushyira hamwe abacuruzi bo muri ako gace kugira ngo bajye bagezwaho ibicuruzwa bidahenze, hagashyirwa ‘nkunganire’ mu kiguzi cy’urugendo.

Ikindi kibazo babonye ni icya bimwe mu bishanga bidatunganyije kandi byagombye guhingwa bikabyazwa umusaruro hakaboneka ibiribwa bihagije.

Ati “Hari ibishanga nka bibiri bidatunganyije, hari kandi n’ikindi gishanga cyagize ikibazo kirangirika kubera ikorwa ry’umuhanda, nacyo twari twakiganiriyeho na Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi kandi yiteguye kuza gufasha igatunganya aho hantu.”

Mu bindi bibazo babonye muri ako gace ni icy’imbuto y’ibirayi ihenze kuko iva kure mu turere twa Burera, Musanze n’agace kamwe ka Nyamagabe.

Sibomana yavuze ko icyo kibazo bakiganiriyeho n’Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB) bemeranya ko bagiye kongera ingufu mu kunoza ubutubuzi bw’ibirayi mu Karere ka Nyaruguru kugira ngo amakoperative y’abahinzi ajye abyikorera.

Ikindi cyagaragajwe kitaranozwa neza ni Poste de Santé zo mu tugari twegereye umupaka no ku ishyamba rya Nyungwe zidakora bigatuma abaturage bakora urugendo rurerure bajya gushaka serivise z’ubuzima.

Abahagarariye abandi mu mirenge yo mu Karere ka Nyaruguru ihana imbibi n'umupaka ndetse n'ishyamba rya Nyungwe baganiriye n'inzego z'ubuyobozi ku kibazo cy'abaturage bacyambuka umupaka bagiye gushaka serivisi zitandukanye
Sibomana Saidi uri mu bagize itsinda ry’abantu 10 ku rwego rw’igihugu rishinzwe gufasha abaturage baturiye imipaka kubona ibikorwa remezo bakeneye yagaragaje ibikwiriye gukorwa ngo abaturage bareke kwambuka imipaka

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)